Imisambi yakunzwe urukundo ruyishyira mu kaga (Amafoto)

Kuva kera imisambi yari ifite igisobanuro mu muco nyarwanda, ikubahwa ndetse ikaba yarafatwaga nk’ikirango cy’imwe mu miryango ikomeye, aho yasobanuraga amahoro no kuramba, ariko ikaba ari n’inyoni ibereye ijisho.

Icyakora gukomeza korora izo nyoni zitagikunze kuboneka, byongereye ibyago by’uko zigenda zicika.

Ku bantu bari batunze imisambi ikaguma ngo zabo, wasangaga barayiciye amababa kugira ngo itaguruka ngo ibe yabacika ikisubirira mu ishyamba. Aho yabaga ifungiye mu ngo, ntiyabashaga kororoka ndetse hakaba n’iyapfaga ikiri mito.

Umunyamateka Rtd Lt Col Gerald Nyirimanzi, asobanura uko umusambi wari wubashywe mu Rwanda rwo hambere.

Agira ati “Imisambi yari yubashywe cyane mu Banyiginya, umwe mu miryango migari mu Rwanda. Yagaragazaga Abanyiginya ikaba n’agashusho-ndanga kabo, kwica umusambi cyabaga ari icyaha cy’ubugome. Abantu bashimishwaga no kuyibona”.

Kuba imisambi yarakomeje gufungirwa mu ngo z’abantu, byatumye itagwira kuko hari na myinshi ipfa itororotse.

Ikibazo cy’igabanuka ry’umubare w’imisambi mu gihugu cyatumye abarebwa n’ibidukikije bakanguka, batangiza ubukangurambaga bwo kuyitaho kuva muri 2014.

Kuva icyo gihe, hagiyeho Ihuriro Nyarwanda ryo Kurengera Inyamaswa z’Ishyamba (RWCA) rifite intego yo kurengera imisambi no kongera umushinga wo kuyitaho kimwe n’andi moko y’inyamaswa afite ibibazo.

Mu gihe gishize hakozwe ibarura rikaba ryarerekanye ko hari imisambi 318 yari iri mu ngo z’abantu, kuva icyo gihe igera kuri 241 yamaze gutabarwa.

Muri iyo misambi yatabawe, 167 yamaze gusubizwa mu buturo bwayo bwa gakondo, muri Pariki y’Akagera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Indi 74 muri iyo yatabawe, ntiyari imeze neza ku buryo yasaga n’ifite ubumuga biba ngombwa ko ishyirwa ahantu habugenewe bise ‘Umusambi’ mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’ihuriro RWCA, Olivier Nsengimana, ashimira abaturage bari batunze iyo misambi kuba barayitanze, ati “Turashimira cyane abaturage bemeye kuyitanga kuko yari igiye kuzima burundu”.

Ati “Imwe muri yo yari ifite ibibazo bikabije ku buryo tutashoboraga kuyirekura ngo ijye mu ishyamba kuko hari iyo amababa cyangwa amaguru yabaga yaravunitse. Ntitwahisemo rero ko ijyanwa hamwe n’indi kuko yashoboraga gupfa”.

Ati “Icyo dushobora gukora ku misambi yamugaye, ni ukuyigaburira, kuyivura ndetse no kuyifasha kugira ngo yororoke. Irasuzumwa, ikavurwa indwara zitandukanye, bigakorerwa muri Kanombe Art Museum, ni ho hari abaganga bayo”.

Ibarura ry’imisambi riheruka kuba mu mwaka ushize wa 2019 rikorwa na RWCA, ryerekanye ko umubare w’izo nyoni zubashywe wazamutse, zigera kuri 748 zivuye kuri 487 muri 2018.

Nsengimana ati “Ubusanzwe abaturage bahigaga imisambi bakayifata bakajya kuyigurisha ku bantu bo mu mijyi ya Kigali, Rubavu na Musanze, bakayicungira mu ngo zabo no muri za hoteli”.

Ikigo Nsengimana akuriye gikoresha ikoranabuhanga rya GPS kugira ngo kimeye aho imisambi yashyizwe muri Pariki y’Akagera iherereye no kumenya uko imerewe, akavuga ko iriyo imeze neza.

Mbere y’uko imisambi ijyanwa muri iyo Pariki, ibanza kujyanwa muri Kanombe Art Museum kugira ngo isuzumwe harebwe uko ubuzima bwayo buhagaze, hanyuma ikajyanwa mu cyanya yashyiriweho muri Kigali kugira ngo bahitemo ishobora kuba muri Pariki.

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka