Imbogamizi zo gushaka ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere zahagurukiwe
Byinshi mu bihugu bya Afurika byugarijwe n’ibibazo bikomoka ku mihindagurikire y’ikirere, ibyo bikagira ingaruka ku buzima bw’ababituye.
Ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere, bihura kandi n’ikibazo gikomeye cy’ubumenyi bwo gukora imishinga yabifasha kubona ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka zikomoka muri iryo hindagurika ry’ikirere.
Ni muri urwo rwego, i Kigali hatangijwe amahugurwa y’iminsi itanu ahuriza hamwe abafite aho bahuriye n’ibidukikije mu bihugu 18 bya Afurika bivuga Icyongereza.
Ayo mahugurwa yateguwe n’ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije REMA, Rwanda Convention Bureau, Center for Governance and Human security Studies n’abandi bafatanyabikorwa.
Ni amahugurwa agamije gukemura cyane cyane ikibazo cy’ubumenyi bukiri buke bwo gutegura imishinga yabafasha guhangana n’ihindagurika ry’ikirere mu bihugu byabo.
Muri ayo mahugurwa kandi abayitabiriye baributswa ko no mu igenamigambi bategura mu bihugu byabo, hagomba kujya hagaragaramo amafaranga yagenewe guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ntibahore bategereje ak’imuhana gusa.
Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) Faustin Munyazikwiye, avuga ko iyo mishinga izafasha ibihugu bya Afurika guhabwa ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere butangwa n’Ishami rya Loni ryita ku bidukikije.
Agira ati:” Aya mahugurwa yatekerejweho kugira ngo babahe ubumenyi bushoboka, kugira ngo bategure imishinga yo ku rwego rwemewe, tubashe kubona ayo mafaranga yo guhangana n’izo ngaruka”.
Ishami rya Loni ryita ku bidukikije UN Environment ari naryo ritanga aya mahugurwa, risanzwe rigira ingengo y’imari iba yaragenewe ibikorwa byo kurengera ibidukikije.
Ariko ngo hari n’ibindi bigo mpuzamahanga na byo bitanga inkunga zifasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Jessica Troni ufite guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu nshingano muri UN Environment, avuga ko n’ubwo ibyo bigo byose bihari, hakwiye kubaho uburyo bwo kugaragaza ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu bihugu, kugira ngo ubushobozi buhari bibashe kububona.
Ati ”Icyo dukora ni ugufasha ibihugu gutegura igenamigambi ryatuma babona ku bushobozi buhari, hari nk’inkunga mpuzamahanga ku guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, mu bigo biharanira isi itoshye.”
Kugeza ubu, mu kigega cy’isi gitera inkunga imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere harimo miliyoni 4 z’Amadorari ya Amerika, agomba gukoreshwa mu myaka 2.
Nyuma y’amahugurwa y’abahagarariye ibihugu bivuga Icyongereza, hazakurikiraho amahugurwa y’abahagararriye ibihugu bivuga Igifaransa, nayo akazamara iminsi 5.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|