Ikiyaga cya Kivu nticyahungabanyijwe n’iruka rya Nyiragongo

Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) cyatangaje ko ikiyaga cya Kivu kitahungabanyijwe n’iruka rya Nyiragongo, ibi kikaba kibitangaje cyifashishije ubugenzuzi bwakozwe n’ishami ryacyo rikorera mu Karere ka Rubavu rishinzwe kugenzura ubudahungabana bw’ikiyaga cya Kivu rizwi nka "Lake Kivu Monitoring Program".

Ikiyaga cya Kivu ngo kimeze neza n'ubwo giheruka kwibasirwa n'imitingito ifitanye isano n'iruka rya Nyiragongo
Ikiyaga cya Kivu ngo kimeze neza n’ubwo giheruka kwibasirwa n’imitingito ifitanye isano n’iruka rya Nyiragongo

Iri tsinda ryakomeje gukurikirana ikiyaga cya Kivu mu matariki y’iruka rya Nyiragongo no mu bihe by’imitingito imaze igihe mu Karere ka Rubavu ndetse imwe igakubitira mu kiyaga cya Kivu no ku nkombe zacyo.

Hagendewe ku igenzura ryakozwe n’ubushakashatsi bw’ikigo cya REMA, ibyagendeweho bigaragaza ko ibidukikije byakomeje kubaho neza mu mazi nyuma yo kuruka kwa Nyiragongo.

Iri tsinda ryakoze ibipimo by’amazi birimo ubushyuhe, ubwikorezi, umwuka uhumekwa "oxygen", chlorophyll, na pH.

REMA itangaza ko ibisubizo byerekana ko ikiyaga kigifite umutekano, kandi nta mpinduka zigeze zigaragara kuva ku ya 22 kugeza ku ya 27 Gicurasi 2021.

REMA yagize iti “Mu gihe cyo guturika kwa Nyiragongo, abantu benshi bakomeje kwerekana impungenge z’ingaruka iruka rya Nyiragongo ryagira ku kiyaga cya Kivu, ariko amahindure y’ikirunga ntiyatembaga yerekeza mu kiyaga."

Ikomeza itanga icyizere ko ingaruka z’iruka ritazagira uruhare runini mu gutuza kw’ikiyaga.

Imitingito myinshi yumvikanye mu Karere ka Rubavu yagiye ikubitira ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ndetse ikaba yaratumye n’amazi y’amashyuza agenda.

Icyakora nta zindi ngaruka ziraboneka haba mu kwangirika kw’ibinyabuzima biri mu Kivu cyangwa ku bikorwa bihakorerwa.

Umwuka w’ikirere ntiwahumanye

Ubusanzwe iruka ry’ibirunga rijyana n’imyotsi yoherezwa mu kirere, iyi myuka iyo igeze mu kirere igahura n’ubukonje ihinduka umucanga ugaruka ukagwa ku isi ku bintu bitandukanye harimo imboga, imbuto, ubwatsi bw’amatungo ariko abahanga mu buzima bagira inama abatuye hafi kubisukura n’amazi meza kuko kubirya bitogeje byabagiraho ingaruka bitewe n’ibigize iyo misenyi.

Naho kubera imyotsi iba iri gukwirakwira, abantu basabwa kwambara udupfukamunwa ngo batayihumeka cyangwa ikabajya mu maso.

REMA igaragaza ko ibipimo byafashwe kuva tariki ya 27 kugeza ku ya 29 Gicurasi 2021 n’ itsinda ryaturutse muri REMA gukurikirana imyuka ihumanya ikirere ijyanye no guturika kwa Nyiragongo ryasanze ibipimo bimeze neza.

Ibipimo bya RAMPS na ATMOTRACK byakoreshejwe mu myitozo yo kugenzura yakorwaga amanywa n’ijoro hifashishwa imirasire y’izuba nk’isoko y’ingufu.

Imyuka ihumanya nka SO2, CO2, CO, O3, NO2, PM2.5, PM10, PM1, NH3 n’urusaku hamwe n’ibipimo byose by’ikirere birimo ubushyuhe, ubuhehere, umuvuduko w’umuyaga.

Ibyavuye mu bushakashatsi byerekana ko ibyangiza ubuziranenge bw’ikirere bigenda bigabanuka mu buryo bwemewe.

Imitingito yibasiye inkengero z'ikiyaga ndetse imwe igakubitira no mu kiyaga
Imitingito yibasiye inkengero z’ikiyaga ndetse imwe igakubitira no mu kiyaga

Itsinda rishinzwe gukurikirana ikiyaga cya Kivu rikomeje gukorana hamwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, peteroli na gazi (RMB) hamwe n’abahanga mpuzamahanga kugira ngo barebe niba hari ingaruka zikomeye zishobora guturuka ku bikorwa by’ibiza byibasiye urusobe rw’ibiyaga bigari.

Ububi bw’ikiyaga cya Kivu bushobora kubyazwa inyungu

Ikiyaga cya Kivu ni kimwe mu biyaga binini byo muri Afurika y’Iburasirazuba, giherereye ku mupaka uhuza Repubulika y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).

Amazi yo hejuru y’ikiyaga cya Kivu yitwa "biozone" kuko abamo ibinyabuzima, naho amazi maremare yikiyaga arimo metani nyinshi iri ku ngano iri hagati ya 55-60 km3, harimo kandi CO2 "dioxyde de carbone" nyinshi ku bunini bwa 300 km3.

Iyi myuka iboneka mu kiyaga cya kivu ifatwa nk’igisasu gishobora guhungabanya ubuzima bw’amamiliyoni igihe hagize ikiyihungabanya kuko iyi myuka ishobora guturika ikaba yahitana ubuzima bw’abantu benshi.

Abahanga bavuga ko n’ubwo bishobora kuba ariko bisaba imbaraga zidasanzwe nk’umutingito uri hejuru y’igipimo cy’umunani (8) wazamura ibiri mu ndiba y’ikiyaga cya Kivu, cyangwa amahindure y’ikirunga akaba yajya mu kiyaga ari menshi kugera mu ndiba n’ubwo bavuga ko hari amahirwe menshi ko bitashoboka.

Abashakashatsi ariko bagaragaza ko hari amahirwe ku Rwanda na DRC mu gihe bikoresheje iyi myuka mu kuyibyaza umusaruro.

Gaz méthane yatangiye kubyazwa ingufu zo gucana, ishobora gukoreshwa mu gutwara imodoka byoroshye, u Rwanda rugatandukana n’izamuka ry’ibiciro bya peteroli bya hato na hato. Yakoreshwa mu guteka ikarengera ibidukikije n’ibiciro bya gazi ituruka hanze.

CO2 ikoreshwa mu nganda zitandukanye, naho azote N3 ikaba ingenzi mu gukora amafumbire bikaba byafasha Abanyarwanda kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

H2S na yo yafasha mu gukora H2SO4 iyi ikaba ari acide ikenerwa mu nganda no mu butabire butandukanye.

U Rwanda rushoboye kubyaza umusaruro iyi myuka rwagera kuri byinshi rusanzwe rutumiza hanze, kandi bikajyana no kwirinda ingaruka za gaz yateza ikibazo ikomeje kwiyongera mu kiyaga cya Kivu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka