Ikiraro gihuza Nyabugogo na Gatsata kigiye gufungwa iminsi ibiri

Kubera imirimo yo kubaka ikiraro gihuza Nyabugogo na Gatsata izakorwa kuva tariki 27 kugeza 28 Nyakanga 2019 guhera saa 6h00 kugeza saa 11h00 z’amanywa, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buramenyesha abakoresha icyo kiraro bajya cyangwa bava mu bice bya Gatsata ko cyizaba kidakoreshwa haba ku binyabiziga no kubagenda n’amaguru.

Itangaza ry’Umujyi wa Kigali riravuga ko abashinzwe umutekano mu muhanda n’abakozi bahagarariye iyo mirimo bazaba bari ahubakwa kugira ngo bereke abanyamaguru aho bagomba kwambukira.

Naho abakoresha ibinyabiziga bito bashaka kugana cyangwa kuva Nyabugogo ngo bashobora kwifashisha imihanda ya Gisozi - Karuruma na Nyacyonga - Gasanze - Batsinda.

Iryo tangazo rivuga ko imodoka nini zizahagarara ku Gaseke, Nyacyonga, Karuruma, Shyorongi, Giticyinyoni, Ruyenzi, Bishenyi, Rugende na Nyabugogo mu gihe iyi mirimo izaba irimo gukorwa gusa.

Mu rwego rwo kwirinda umuvundo w’ibinyabiziga byinshi mu bice bya Nyabugogo,Umujyi wa Kigali urakangurira abaturuka mu bice bya Ruyenzi na Shyorongi berekeza i Nyamirambo, Gikondo, Nyanza, Bugesera n’ahandi kuzifashisha umuhanda mushya wa Ruliba- Karama-Nyamirambo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka