Ikimoteri cya Nyanza ya Kicukiro mu kwezi kumwe kizaba kimuwe

Minisitiri w’Intebe, ejo, mu nama y’igitaraganya yatumijemo abaminisitiri bafite aho bahuriye n’isuku, yemeje ko ikimoteri cya Nyanza ya Kicukiro kigomba kuba kimuwe mu gihe kitarenze iminsi 30 kubera kwangiza ubuzima bw’abaturage n’ibidukikije.

Nyuma y’uko abaturage baturiye aka gace bakomeje kwinubira uburyo iki kimoteri kibateza umunuko ndetse n’amasazi, Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, aherekejwe n’itsinda ry’abaminisitiri yakoreye urugendo rutunguranye kuri iki kimoteri.

Nyuma yo gusura icyo kimoteri, Minisitiri w’Intebe yemeje ko kigomba kwimurirwa ahandi ndetse byaba ngomba kikimurirwa kure y’umujyi wa Kigali.

Habumuremyi yagize ati: “Iki kimoteri kigomba kuba cyafunzwe mu kwezi kumwe kandi habonetse ahandi hakozwe mu buryo bugezweho bwo gutunganya imyanda hatunganye hahita hatangira gukoreshwa.”

Hamwe mu hateganywa kwimurirwa iki kimoteri, ni ku gasozi ka Rusororo ariko hanashyizweho ikipe y’abatekinisiye igomba gukomeza gushaka ahantu haboneye kandi hatakwangiza ibinyabuzima.

Inama yari yitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni; Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Albert Nsengiyumva; Minisitiri w’Umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi; Minisitiri w’Umutekano, Moussa Fazil Harerimana na Minisitiri w’Ingabo, James Kabarebe.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka