Ikigo ‘Global Green Growth Institute’ kigiye gufasha u Rwanda kunoza imiturire itangiza ibidukikije

Ikigo cyita ku bidukikije (Global Green Growth Institute - GGGI) cyiyemeje gufasha u Rwanda kunoza imiturire mu mijyi itangiza ibidukikije.
Icyo kigo cyasabye u Rwanda kugiha imishinga isobanutse ishobora guterwa inkunga.

Bamwe mu bitabiriye inama yigaga ku guteza imbere imijyi itoshye yabereye i Kigali tariki 11 Nyakanga 2019
Bamwe mu bitabiriye inama yigaga ku guteza imbere imijyi itoshye yabereye i Kigali tariki 11 Nyakanga 2019

Icyo kigo ku wa kane tariki 11 Nyakanga 2019 cyateguye inama yabereye i Kigali igamije kureba uburyo u Rwanda rwiteguye kunoza imyubakire itangiza ibidukikije mu mijyi yindi yunganira Kigali.

Iyo nama yateranye nyuma y’uko u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cya Afurika cyahawe inkunga y’ibihumbi 600 by’Amadolari ya Amerika agomba kwifashishwa mu myiteguro yo guteza imbere imijyi itoshye nk’uko byemejwe muri Gashyantare 2018.

Iyo nkunga yaje yiyongera ku bushobozi u Rwanda rwishatsemo bwo guteza imbere imyubakire itangiza ibidukikije, aho muri 2015 hakusanyijwe abarirwa mu madolari ibihumbi 300.

Nubwo u Rwanda rudafite igice kinini cy’umujyi , ikigereranyo ry’uburyo imijyi ikura mu Rwanda kigaragaza ko kiri kuri 4,5% kikaba kiri hejuru ugereranyije n’uko ku isi hose imijyi ikura ku kigerernyo cya 1,8%.

Imijyi ya kabiri yunganira Kigali yihariye 27% by’iterambere ry’imijyi mu Rwanda, ikaba ituwe n’abangana na 4,4% by’abaturage bose b’igihugu. Gukura kw’imijyi y’u Rwanda biri ku kigereranyo cya 18,4, Umujyi wa Kigali n’inkengero zawo ukaba ari wo ugaragara ku muvuduko wo hejuru ugereranyije n’indi, aho utuwe n’ababarirwa muri miliyoni imwe n’ibihumbi 100.

U Rwanda rwiyemeje guteza imbere imijyi, aho rwihaye intego y’uko abaturage barwo bangana na 35% bazaba batuye mu mijyi bitarenze mu mwaka wa 2024.

Imijyi itandatu yamaze gutoranywa ikaba igomba kwitabwaho mu kuyiteza imbere kugira ngo yunganire Kigali. Iyo mijyi ni Nyagatare, Muhanga, Rubavu, Rusizi, Musanze na Huye.

Kugira ngo igihugu gihabwe inkunga gisabwa kubanza kwerekana uruhare rwacyo mu kwita ku bidukikije by’umwihariko ibimera, noneho cyasaba inkunga cyayemererwa kigahabwa nibura miliyoni y’Amadolari ariko kikayihabwa binyuze mu mishinga yateguwe.

Inhee Chung uhagarariye Global Green Growth Institute’ mu Rwanda avuga ko basanze u Rwanda rwariteguye bihagije mu bijyanye no kwita ku bimera. Asanga rero nta mpamvu yatuma u Rwanda rudasaba inkunga ngo ruyihabwe kugira ngo rukomeze kwita ku miturire itangiza ibidukikije.

Chung yasobanuye ko ikigo GGGI ahagarariye kizafasha u Rwanda kubona inkunga, asaba Leta gukorana n’abaturage kugira ngo batangire gutegura imishinga mito mito yo kwita ku iterambere ry’imyubakire ritangiza ibidukikije, no gutekereza nyuma ku mishinga yagutse.

Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cyita ku bidukikije (REMA),Faustin Munyazikwiye, yashimiye abo bafatanyabikorwa bahisemo u Rwanda nk’igihugu cya mbere muri Afurika cyashyizeho ingamba zo kwita ku bidukikije, bakiyemeza kugitera inkunga.

Yagize ati “Ababarirwa muri 200 bitabye Imana bazize ibiza. Rero turateganya kongera gusuzuma ibishushanyo mbonera by’uturere dushyireho ingamba zo kunoza imyubakire ari nako twita ku bimera mu rwego rwo guhangana n’ibyo biza.”

Daniel Ogbonnaya ushinzwe ibidukikije na serivisi z’iterambere muri GGGI Rwanda yavuze ko u Rwanda ari urugero rwiza ibindi bihugu bikwiye kwigiraho ibijyanye no kwita ku bidukikije no kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Yagize ati “Tugiye kwifashisha u Rwanda nk’urugero rugaragaza ko kugira imijyi itoshye bishoboka, biturutse ku buyobozi bwiza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka