Ikibazo cy’imyuzure ya Nyabugogo kigiye kubonerwa igisubizo

Minisitiri w’Ibidukikije n’umutungo kamere, Dr Vincent Biruta, avuga ko hari umushinga ugiye gutangira vuba wo kubaka intindo nini ebyiri muri Nyabugogo hagamijwe kuhaca imyuzure.

Umwuzure ubangamira ibikorwa n'ingendo muri Nyabugogo
Umwuzure ubangamira ibikorwa n’ingendo muri Nyabugogo

Yabitangaje ku wa 31 Mutarama 2019, ubwo bari mu biganiro bijyanye no gufata neza ibishanga, ibyo biganiro bikaba byahujwe no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kubungabunga ibishanga, aho bibanze ku gukomeza gahunda yo kubikuramo ibikorwa bibyangiza.

Minisitiri Biruta yavuze ko amazi aturuka mu misozi izengurutse Nyabugogo ari yo aza akisuka mu mugenzi wa Mpazi akahateza imyuzure yanginza byinshi ari yo mpamvu izo ntindo ngo zigiye kubakwa.

Agira ati “Nyabugogo hakunze kuzura iyo imvura yaguye cyane cyane mu gace kamanukiramo umugezi wa Mpazi. Twateganyije rero kuhubaka ibiraro bibiri byigiye hejuru ku buryo amazi aturuka muri Mpazi azajya akomeza neza atarengeye imihanda nk’uko byari bisanzwe”.

Dr Biruta avuga ko hagiye kubakwa ibiraro Nyabugogo bizarwanya imyuzure
Dr Biruta avuga ko hagiye kubakwa ibiraro Nyabugogo bizarwanya imyuzure

“Tuzubaka kandi n’ikizenga ruguru kuri Mpazi kizajya cyakira amazi aturuka mu misozi, abanze atuze noneho akomeze agana Nyabugogo agenda gahoro. Ibyo bikorwa bizatangira muri Kamena uyu mwaka turimo ndetse n’ingengo y’imari izabikora yarabonetse”.

Yakomeje avuga ko hakiri ibikorwa byinshi biri mu bishanga bitarahagenewe nk’amashuri, inganda, amagaraje n’ibindi. Ibyo ngo bigomba kuhava byihuse nubwo ba nyirabyo baba bafite ibyangombwa kuko ari ukurengera ubuzima bwabo n’ibyabo.

Ati “Ibikorwa biri mu bishanga bitarahagenewe bigomba kuhava kuko nubwo waba ufite ibyangombwa, ubyereka ubuyobozi ariko ntibyatangira ibiza. Kwishyurwa bizagenda bikorwa buhoro buhoro, ariko ibyiza ni uko baba bavuyemo kugira ngo harengerwe ubuzima bwabo ndetse na bizinesi zabo”.

Ir Colette Ruhamya, umuyobozi wa REMA
Ir Colette Ruhamya, umuyobozi wa REMA

Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku bidukikije (REMA), bari bamaze iminsi bazenguruka ibishanga bareba abakibifitemo ibikorwa bakabaha integuza ya nyuma yo kubikuramo.

Ubusanzwe umunsi wahariwe kubungabunga ibishanga ku isi wizihizwa ku ya 2 Gashyantare, ariko u Rwanda rukaba uw’uyu mwaka rwahisemo kuwizihiza ku wa 31 Mutarama, ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Tubungabunge ibishanga duhangana n’imihindagurikire y’ibihe”.

Inama yitabiriwe n'abantu batandukanye bigiraga hamwe uburyo bwo gufata neza ibishanga
Inama yitabiriwe n’abantu batandukanye bigiraga hamwe uburyo bwo gufata neza ibishanga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka