Igice cy’u Bugesera ngo gishobora kongera kwibasirwa n’amapfa
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) kiratangaza ko igice cy’u Bugesera gishobora kutazoroherwa n’amapfa mu gihe kiri imbere niba ibihe bikomeje kutaba byiza. Ibi ngo biterwa n’imiterere y’aka karere n’uburyo imvura igenda ibura muri rusange.
Ukubura kw’imvura mu bindi bice by’igihugu mu buryo busanzwe iyo bigeze ku karere ka Bugesera kugira ubukana burenze, nk’uko Rose Mukankomeje, umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), yabisobanuye kuri uyu wa Kabiri tariki 3/6/2014.
Yagize ati “U Rwanda warushyiramo mu bijyanye n’ubumenyi bw’igihugu ibice bitatu. Hari igihande cy’imisozi miremire, aho ni igihande cy’Isunzu rya Zaire Nil, Birunga ukamanuka ukagusha hafi yo mu Bugarama. Hagati hari igice cyo hagati cy’ahantu harambaraye (Plateau).
“Hanyuma tukajya mu gice cy’Iburasirazuba ariho hagufi. Imvura yacu rero igenda igabanuka. Ni nyinshi ku misozi miremire, ikaba nkeya hagati, wageya bugufi ikaba nkeya kurushaho. Ni ukuvuga ngo u Bugesera ubundi mu by’ukuri buri mu gice kigira imvura nke.”

Ibi yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguraga kwizihiza icyumweru cyahariwe ibidukikije. Yatangaje ko ingufu Leta yashyize mu gutera amashyamba muri aka karere nazo zijya zicibwa intege n’utundi turere nka Kayonza bituranye tudafite amashyamba ahagije, nabyo bigatera ingaruka igice cyose muri rusange.
Mukankomeje yavuze ko n’ubwo umuntu atakwemeza ko hari igikuba cyacitse ariko yatangaje ko azi neza ko imvura muri rusange yagabanutse mu gice cy’Amajyaruguru y’igihugu nka Nyabihu, ibyo bigasobanura ko u Burasirazuba ho byari birenze.
Inama yatanze ni uko abantu bakwitabira gufata amazi y’imigezi nka Nyabarongo n’Akanyaru, abaturage bagakangurirwa gukoresha iyo migezi kugira ngo buhire imyaka yabo. Ikindi ni uko igihe imvura yaguye bajya bafata amazi yayo kugira ngo bazayakoresha no mu bindi.
Icyumweru cyahariwe ibidukikije mu Rwanda kizihijwe kuva tariki 31/5/2014 kikazasozwa tariki 5/6/2014 mu Ntara y’Amajyaruguru. Hazahembwa abantu n’ibigo byitwaye neza mu kugaragaza ibikorwa cyangwa imigambi irengera ibidukikije.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|