Icyo Perezida Kagame avuga ku bwiyongere bw’ingagi zo mu Birunga

Perezida Paul Kagame atangaza ko ashimishijwe cyane n’ubwiyongere bw’ingagi zo mu Birunga, nyuma yo kwiyongeraho 25% mu myaka umunani gusa.

Perezida Kagame azwi ho nk'umuyobozi urengera ibidukikije
Perezida Kagame azwi ho nk’umuyobozi urengera ibidukikije

By’umwihariko ubwo bwiyongere bwaturutse ku ngagi zo mu Rwanda zari kuri 480 mu 2010 ariko ubu zikaba zirenga 604. Wakongeraho n’izindi zigera muri 400 ziba muri Pariki ya Bwindi muri Uganda zikarenga 1000 ari na zo zisigaye ku isi.

Ni ho Perezida Kagame yahereye avuga ko imbaraga zo kubungabunga zikwiye gukomeza kongerwa, nk’uko babitangaje abinyujije kuri Twitter kuri iki Cyumweru tariki 3 Kamena 2018.

Yagize ati “Biteye ishema kubona ingagi zo mu Birunga zimaze kwiyongeraho 25% mu myaka umunani ishize. Imbaraga zishyirwa mu kuzibungabunga na zo zigomba kwiyongera.”

Perezida Kagame yanafashe umwanya ashimira Ellen DeGeneres uherutse mu Rwanda, umwe mu byamamare wiyemeje kubungabunga ingagi zo mu Rwanda. Uyu mugore yanashinze ikigo yise the Dian Fossey Fund kizajya gikurikirana ingagi zo mu Birunga.

Perezida Kagame aherutse kwakira Ellen DeGeneres, icyamamare muri Amerika ariko akaba anafite ibikorwa byo kurengera ingagi afatanyije n'umufasha we Portia de Rossi
Perezida Kagame aherutse kwakira Ellen DeGeneres, icyamamare muri Amerika ariko akaba anafite ibikorwa byo kurengera ingagi afatanyije n’umufasha we Portia de Rossi

ingagi zo mu birunga ni bumwe mu bwoko bw’ingagi bugenda bucika ku isi bitewe na ba rushimusi. Ariko kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahagarikwa, u Rwanda rwiyemeje kurengera izi ngagi, cyane cyane ko mu Rwanda ari hake zinasigaye ku isi.

Ubu bwoko busigaye ahantu hane gusa ku isi kandi na ho ni muri Pariki yo mu Rwanda, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Uganda gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndabona ntibikwiye perezida guhagarara hagati yabatinganyi bifotoza

paul yanditse ku itariki ya: 3-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka