‘ICT’ ituma ibiza byitegurwa hakiri kare -Minisitiri Nsengimana
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, avuga ko ikoranabuhanga rituma ibiza bizaba bimenyekana kare, ntihabeho gutungurana bityo gutabara bikihuta.
Yabivugiye mu nama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga ibera i Kigali, igamije kureba uruhare rw’ikoranabuhanga mu iterambere rya Afurika, yatangiye kuri uyu wa 5 Ukuboza 2016 izamara iminsi ine.
Iyi nama yateguwe n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ikoranabuhanga n’Itumanaho (ITU) ku bufatanye n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro(RURA), ikaba yitabiriwe n’ibihugu 30 bya Afurika.
Minisitiri Jean Philbert Nsengimana, avuga ko ikoranabuhanga ryifashishwa cyane mu gukumira ibiza, agatanga urugero k’u Rwanda.
Yagize ati “ICT ifasha mu koroshya itumanaho kugira ngo ahabaye ikibazo kimenyekane bwangu abantu batabarwe byihuse.
Minisiteri ishinzwe ibiza ifite uburyo bw’ikoranabuhanga butuma imenya ibiza bigiye kuba bityo imyiteguro y’ubutabazi igakorwa kare”.
Yongeraho ko ikoranabuhanga rijyana no guhimba ibishya hagamijwe kongera ubumenyi kugira ngo ritange ibisubizo ku bibazo byinshi ari yo mpamvu ibihugu biba byateranye.
Andrew Rugege, umuyobozi wa ITU mu karere ka Afurika, avuga ko abaturage bagomba kumva no kumenya ikoranabuhanga kugira ngo ribagirire akamaro.
Ati “Abaturage bagomba kongererwa ubumenyi mu ikoranabuhanga n’itumanaho kugira ngo babyumve kurushaho bityo bibe byagira icyo bibahindurira mu mibereho yabo”.
Akomeza avuga ko mu Rwanda bageze kure mu gukoresha ikoranabuhanga ahereye ku ikoreshwa rya telephone ngendanwa mu bikorwa bitandukanye nko kubika no kohererezanya amafaranga.
Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Lamin Manneh, avuga ko ikoranabuhanga riri ku isonga mu bigomba gufasha Afurika kugera ku ntego yihaye.
Ati “Twese muri iyi nama turagomba kumva ko ikoranabuhanga riri mu bigomba gufasha umugabane wa Afurika kuzuza ibyo wiyemeje bijyanye no kugera ku ntego z’iterambere rirambye (SDG’s)”.
MYICT itangaza ko umunsi wanyuma uzaba ari umwihariko ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu gukumira ibiza, inama ikazibanda ku Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|