Iburasirazuba: Umuganda usoza Ukwakira wibanze ku gutera ibiti

Umuganda usoza ukwezi k’Ukwakira 2022, mu Ntara y’Iburasirazuba wibanze ku gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gucukura no gusibura imiringoti yasibamye ndetse no gufasha abatishoboye gutera ifumbire.

Mu Karere ka Gatsibo uyu muganda wabereye mu Midugudu yose ariko ku rwego rw’Akarere, ukorerwa mu Murenge wa Kabarore.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Nyirahabimana Solina ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere, hatangijwe gahunda yiswe ‘Gatsibo igwije imbuto’, igamije gutera ibiti by’imbuto ziribwa ku nyubako z’Ubuyobozi, insengero, ibigo by’amashuri no ku mihanda.

Mu Karere ka Kayonza, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Claudette Irere, ari kumwe n’ubuyobozi bw’Akarere, abahagarariye RAB n’inzego z’umutekano, bifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Muko, Umurenge wa Murama mu muganda rusange.

Hafumbiwe imirima y’ibigori, ibishyimbo n’ibirayi bihinzwe ku butaka buhuje, ndetse hanaterwa ibiti by’imbuto kuri hegitari 1,150.

Hanakozwe kandi ibijyanye no kurwanya isuri, gukora isuku ku nkengero z’imihanda, gutera ibiti bivangwa n’imyaka n’ibindi.

Mu ijambo ry’ikaze, Meya yashimiye Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC waje kwifatanya n’abaturage mu muganda rusange, yasabye abaturage bahawe ifumbire gukomeza kwita ku mirima.

Yashimiye RAB yahaye abaturage ifumbire ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare mu gufasha abaturage kubona ibiti byo gutera. Yashoje asaba abaturage gukomeza guhuza imbaraga bakorera mu makoperative.

Abaturage kandi bashishikarijwe gutera ibiti by’imbuto ziribwa, kugira ngo babashe kurwanya imirire mibi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yagaragarije abaturage ko gutera ibiti ari byiza, ariko ko igikomeye ari ukubibungabunga, babizitira ndetse banabyuhira.

Yavuze ko mu gihugu harimo guterwa ibindi bitandukanye kugira ngo haharanirwe kugira Igihugu gisa neza, kandi kibungabunga ibidukikije.

Mu Karere Kirehe abayobozi b’ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda, hamwe n’amakipe akina muri shampiyona bifatanyije n’abaturage mu Muganda ngarukakwezi, mbere yo gusangiza intaganzwa za Kirehe n’abafatanyabikorwa, uburyohe bwa Shampiyona igeze ku cyiciro cya 3 Phase III.

Ni mu gihe mu Karere ka Ngoma umuganda wakorewe mu Murenge wa Kibungo, ahabagawe ibigori mu rwego rwo kuzamura umusaruro.

Nyuma y’umuganda usoza Ukwakira, umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, yasobanuriye abaturage uko indwara ya Ebola yandura n’ibimenyetso byayo, abasaba kwirinda gukora ku muntu wagaragayeho ibimenyetso, kwirinda ingendo zitari ngombwa mu duce twagaragayemo icyo cyorezo.

Nyagatare umuganda rusange wibanze ku bikorwa byo gukumira isuri no gutera ibiti mu mirenge yose y’Akarere, wahujwe n’umuhango wo gutangiza Igihembwe cyo gutera ibiti umwaka wa 2022/2023, hanizihizwa isabukuru y’imyaka 47 y’umunsi w’igiti.

Mu biganiro n’abaturage nyuma y’umuganda, Umuyobozi w’Akarere, Gasana Stephen, yakanguriye abaturage akamaro k’ibiti anabasaba kurinda ibyatewe kugira ngo birinde ubutaka no gutera byinshi, birimo n’iby’imbuto ziribwa nibura bitatu kuri buri rugo, kugira ngo nibyera babibyaze umusaruro.

Yagize ati “Muri iki gihe twagize amahirwe yo kubona imvura, mukwiye guhinga ibibatunga n’ibyo gutunga ab’ahandi batagize ayo mahirwe; birasaba guhinga ubutaka bwose buhingwa no gukoresha inyongeramusaruro.”

Muri iki gihembwe cyo gutera ibiti 2022/2023, mu karere hazaterwa ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bwa Ha 1260 n’ibindi bitavangwa n’imyaka kuri Ha 5200.

Mu Karere ka Rwamagana, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Nyirabihogo Jeanne d’Arc, ari kumwe n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere, bifatanyije n’abaturage ba Nyakariro mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi.

Hasibuwe imiferege y’amazi mu Muhanda banatera ibiti bivangwa n’imyaka bya Sederera n’Imisave, aho babiteye mu Mirima y’Abaturage.

Abaturage bibukijwe ko umutekano ari wo shingiro rya byose, buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we kandi bagatangira amakuru ku gihe banarwanya icyaha kitaraba, banasabwa gushyiraho ingamba z’uburyo bakwirindira umutekano bifashishije Irondo.

Abaturage kandi basabwe gufata neza ibikorwa remezo baba barahawe, bishakamo ibisubizo bacukura ibyobo bifata amazi aturuka ku nzu zabo, kugira ngo imihanda itazajya yangirika, basabwa no gukomeza kubungabunga amashyamba n’ibiti byatewe no gukomeza gutera ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka