Ibishushanyo mbonera by’Imijyi biracyategereje icy’Igihugu cyose kigena imikoreshereze y’ubutaka

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire (Rwanda Housing Authority - RHA) kivuga ko impamvu igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali n’indi itandatu iwunganira bitarajya ahagaragara, hagitegerejwe igishushanyo mbonera cy’Igihugu cyose.

Igishushanyombonera cya Kimironko, kamwe mu duce tw'Umujyi wa Kigali
Igishushanyombonera cya Kimironko, kamwe mu duce tw’Umujyi wa Kigali

Umuyobozi muri RHA ushinzwe imiturire, Augustin Kampayana yabwiye Kigali Today ko icyo gishushanyo mbonera cy’Igihugu (kigena imikoreshereze y’ubutaka) ari cyo ibishushanyo mbonera by’imijyi n’ibindi byose bigomba gushingiraho.

Kampayana yagize ati “Ibishushanyo mbonera by’imijyi byabaye bihagaze kugira ngo icyo cy’ubutaka kibanze gisohoke, kuko ni cyo gihatse ibindi".

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya ari na we ufite mu nshingano imitegurire y’icyo gishushanyo mbonera cy’Igihugu, avuga ko kikirimo gutegurwa ariko kizasohoka mu mezi make ari imbere.

Dr Mujawamariya yagize ati "Icyo gishushanyo mbonera kizadufasha kwereka Abanyarwanda buri kintu n’aho kigomba gukorerwa, kugira ngo twirinde kototera ubutaka burimo inyamaswa ngo tujye kubwubakaho, ibyo ntabwo bishoboka."

"Ibishushanyo mbonera by’imijyi na byo bigomba kuzashingira kuri icyo cy’Igihugu, kizasohoka muri aya mezi, ntabwo biri butinde".

Minisitiri w’Ibidukikije avuga ko ubuturo bw’ibinyabuzima byose ndetse n’ahandi habifitiye akamaro, hagomba kurindwa no kwitabwaho ku buryo ibikorwa by’abantu bitahavogera.

Ati "Nk’ibishanga buriya bifite akamaro ko kuyungurura amazi bikayakuramo imyanda n’ibindi bintu by’ubutabire byagirira nabi ubuzima bwacu kugira ngo tubone amazi meza n’umwuka duhumeka".

"Hari no kubungabunga amashyamba no kuyongera kuko turacyafite amashyamba make, n’ayo dufite hari abantu bari kuyototera bakayasarura adakuze, ibyo na byo biri mu byo turimo gushyiramo imbaraga".

"Ikindi kandi ni ukwirinda gukomeza kototera ahantu inyamaswa zo mu gasozi ziba, hari abantu bashobora kuvuga ngo buriya pariki y’Akagera ni nini, reka dufateyo ikibanza twubake".

"Tugomba rero kwirinda kuvuga ko ari twe dufite imbaraga kurusha ibindi binyabuzima, cyangwa dufite agaciro kabirenze, byo bitadufite byabaho ariko twebwe tutabifite ntitwabaho".

"Hari inyamaswa zigomba kuba mu mashyamba, hari izigomba kuba mu bishanga, izigomba kuba mu mazi, hari n’izigomba kuba mu kirere".

Dr Mujawamariya avuga ko ikigamijwe mu gukomeza kubungabunga ibidukikije mu buryo burambye, ari ukugira ngo Abaturarwanda batazabura ibiribwa, imiti, amazi, umwuka ndetse n’umutungo w’ibanze uvamo ibikoresho bitandukanye.

Minisitiri w’Ibidukikije akomeza avuga ko intego Leta yari yarihaye y’uko mu mwaka wa 2020 ubuso bw’Igihugu bungana na 30% buzaba butwikiriwe n’amashyamba ngo imaze kurengaho 0.4%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

rero icyishushanyo mbonera nicyiza ariko turifuzako byakwihuta bikatangira kwubahiriza kuko harahantu heshi kugushushanyo mbonera kishaje tushakako ahagenewe ubutaka bwikiturire hakubakwa kuko icyo cyacyera bakikose nabi cyane byabaye imbogamizi kubaturage
sawa murakoze

nitwa Alias yanditse ku itariki ya: 7-07-2020  →  Musubize

rero icyishushanyo mbonera nicyiza ariko turifuzako byakwihuta bikatangira kwubahiriza kuko harahantu heshi kugushushanyo mbonera kishaje tushakako ahagenewe ubutaka bwikiturire hakubakwa kuko icyo cyacyera bakikose nabi cyane byabaye imbogamizi kubaturage
sawa murakoze

nitwa Alias yanditse ku itariki ya: 7-07-2020  →  Musubize

Ibi bintu by,igishushanyo mbonera harimo kubeshya cyane cg se ni kujijisha kuri bamwe.Ni gute mu mugi yose hari abahabwa ibyangombwa uyu munsi bakaba bubaka noneho mukavugako igishushanyo mbonera kitari cyemerwa.Ibi nibyo bikurura ruswa itazashira mu gihugu.Abarimo bubaka u u barakoresha ikihe gishushanyo mbonera?Mu migi yose ubu ko barimo bubaka?

Bamwe yanditse ku itariki ya: 7-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka