Ibikorwa byo gukemura imyuzure ya Nyabugogo biratangira mu mezi atatu
Umujyi wa Kigali muri gahunda wihaye yo guhangana n’ibiza by’imvura, watangiye inyigo yo kwagura no gukora neza ruhurura ya Mpazi yakira amazi menshi ikayohereza mu mugezi wa Nyabugogo ugateza ibibazo by’imyuzure mu nkengero zawo.

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali bagaragaza ko bahangayikishijwe ahanini n’ibibazo by’ibiza cyane cyane mu gihe cy’itumba.
Mukashyaka Agnes ukodesha inzu mu Murenge wa Gatsata ngo we iyo igihe cy’imvura kigeze arasuhuka akazagaruka imvura yaracitse.
Yagize ati :“Ubu ahangaha iyo imvura yaguye, amazi aruzura cyane ndetse tukabura n’uko twambuka ngo dutahe kuko tuba twagiye gushakisha imibereho. Biragorana kwambuka kuko biba byabaye nk’ikiyaga”.

Uwitwa Ndengeyingoma Oswald we avuga ko iyo imvura iguye agira impungenge ku buzima bwe. Akazi ke agakorera muri Nyabugogo bikamusaba gutaha mu Gatsata kuko atuye ahantu hahanamye.
Ati “Yewe mu gihe cy’imvura ni bwo ikibazo kigaragara cyane, kuko iyo imvura iguye amazi aramanuka ndetse ashobora no kuzasenyera abantu. Amazi ni yo yishakira inzira. Iyo ahuye n’ariya rero ava muri iriya ruhurura hariya hasi hose hahita huzura, bikaba ikibazo mu kwambuka tujya gukora cyangwa dutaha”.
Bamwe mu bakora ubucuruzi mu gace ka Nyabugogo na Gatsata bavuga ko iyo imvura yaguye kandi umugezi wa Nyabugogo wuzuye kubera ruhurura ya Mpazi imena amazi mu muhanda, akazi kabo karapfa.
Manzi Samuel umukanishi mu Gatsata avuga ko iyo imvura yaguye nta kazi babona kandi bimwe mu bikoresho byabo birangirika. Ni byo asobanura ati “Ikibazo cy’amazi kirakabije kuko iyo imvura iguye amazi yuzura umuhanda. Si ibyo gusa kuko ajya na hano mu mazu yacu ibicuruzwa byacu bikangirika”.

Umujyi wa Kigali wafashe ingamba zo guhangana n’iriya ruhurura ya Mpazi yakira amazi aturuka ku Kimisagara, ku Gitega no kuri Mont Kigali, nk’uko Parfait Busabizwa, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu abitangaza.
Ati: “Iyi ruhurura ya Mpazi idutera ibibazo, kuko ni ntoya ushingiye ku mazi yakira. Urebye aturuka nko muri ruhurura ya Katabaro, ndetse no ku mazu. Aya mazi rero aba agomba kujya muri Nyabugogo ariko iyi ruhurura yabaye ntoya.”
Busabizwa akomeza avuga ko bashaka kwagura iriya ruhurura.
Ati “Ubu habaye inyigo yo kwagura iriya ruhurura ngo ibashe kwakira ayo mazi yose, kugira ngo hatazagira icyongera kwangirika. Mu mezi atatu ari imbere tuzatangira kuyagura, azaba ari igikorwa cya mbere kizatwara miliyari ebyiri n’igice. Turateganya ko tuzanambuka kugeza aho amazi azagera mu mugezi wa Nyabugogo. Ariko turasaba kandi abaturage kudatema amashyamba, mu rwego rwo kudaha ingufu amazi y’imvura”.
Umujyi wa Kigali ukaba uvuga ko mu gukora iyi ruhurura hakenewe amafaranga agera kuri miliyari umunani. Iyi ruhurura yagiye izana amazi menshi afunga umuhanda ndetse agahitana byinshi cyane cyane nko muri Gare ya Nyabugogo.

Minisitiri Kamayirese Germaine uyobora Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) na we aherutse kuvuga ko iki kibazo cy’amazi ya Nyabugogo gifite imizi mu nkengero z’ikibaya cya Nyabugogo ahahurira amazi aturuka i Nyamirambo amanukira mu mugezi wa Mpazi, ava i Nyakabanda na Kimisagara hakaba n’aturuka i Gikondo ndetse n’aturuka Rwampara na Magerwa.
Ati “Ariya mazi yose yose ni yo agenda atemba amanuka muri Nyabugogo ni yo agera muri Nyabugogo ukabona Nyabugogo yuzuye kuriya.”
Avuga ko hari ibikorwa byinshi byatangiye gukorwa bigamije kuyagabanya birimo kwimura zimwe mu nganda za Gikondo kugira ngo bongere ibishanga bibasha kubika amazi kugira ngo aho kugira ngo yose amanukire muri Nyabugogo ibyo bishanga biyafate.
Ngo hari kandi umushinga w’Umujyi wa Kigali uzatangira muri Nyakanga uyu mwaka wo kubaka ingomero z’amazi (dams) kuri Mpazi ku buryo amazi yahurudukaga agana Nyabugogo azajya abanza akabona aho ahagarara noneho asagutse akaba ari yo agenda ajya Nyabugogo.
Izo ngamba ngo zikaba zinajyana n’ukuntu bazamuye ikiraro cya Nyabugogo hagamijwe gufasha amazi kubona inzira kugira ngo ajye akomeza amanuke aciye munsi y’ikiraro.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
amezi atatu turi mubihe byimvura koko?hazaramirwa bike kurusha ibizaba byangiritse hakwiye ingamba zihutirwa kuko Ibiza ntibiteguza cyaneko nyabugogo ibyayo bizwi
Ukoma urusyo agomba gukoma n’ingasire. Ndabona mwe mushyira imbaraga gusa mu kubaka. Ni byiza simbyanze, ariko simbona icyo mutekereza kukurwanya isuri ariyo ikurura ibyo byose. Mushore no mugutera amashyamba, gucukura imiringoti, gukangurira, ndetse kubigira itegeko abantu bose gufata amazi yo ku mazu yabo n’ibindi byinshi byakorwa kandi bidatwa ayo ma miliyari. Mushore rero muri pépinière, mushake ibikoresho by’umuganda, ubundi iyo misozi yose tuyirwanye isuri. Nibwo buryo burambye.Icyo mutazi ni imbaraga z’amazi.