I Kigali harabera inama nyafurika ku gukumira firigo zangiza akayunguruzo k’Izuba
U Rwanda rwakiriye Inama y’abahagarariye ibihugu 28 bya Afurika bikoresha ururimi rw’Icyongereza, bakaba barimo gusuzuma uburyo bakumira kwinjira muri buri gihugu kw’ibyuma bikonjesha (frigo), byohereza mu kirere imyuka yangiza akayunguruzo k’Izuba.

Iyi nama iteraniye i Kigali kuva tariki 8-10 Gicurasi 2023, irimo kwiga ku masezerano yasinyiwe i Montreal muri Canada mu 1987, ndetse akaba yaravugururiwe i Kigali muri 2016, aho ibihugu 198 byo ku Isi byiyemeje gukumira iyoherezwa mu kirere ry’imyuka yitwa hydroflurocarbons (HFCs).
Iyi myuka hamwe n’indi ikomoka ku bikorwa bya muntu, igera mu kirere igakuraho cyangwa igasenya indi ya karemano (Ozone), isanzwe ifite uruhare mu kugabanya ubukana bw’imirasire y’Izuba igera ku Isi.
Imyuka ya HFCs iyo imaze gusenya ubwo burinzi bwitwa ’Akayunguruzo k’imirasire y’Izuba (Ozone Layer)’, Isi itangira gushyuha bidasanzwe, ari na byo biteza imvura kubura cyangwa kugwana ubukana bwinshi, hakabaho amapfa cyangwa imyuzure, isuri n’inkangu.

Mu myuka yangiza akayunguruzo k’izuba ku mwanya wa mbere haza HFCs zikomoka kuri za firigo cyangwa ibyuma bishyushya, ari na yo mpamvu ibihugu byinshi ku Isi byiyemeje kubikumira, hagakoreshwa ibidahumanya kandi bikoresha umuriro muke.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), kivuga ko u Rwanda rurinze neza imipaka yarwo, ku buryo firigo n’ibindi byuma byangiza bitagomba kwinjira mu Gihugu.
Umukozi wa REMA uhagarariye amasezerano ya Montreal mu Rwanda, Martine Uwera, agira ati "Abakora kuri za gasutamo bafite uruhare runini mu kugenzura ibyo byuma, igihe haba haje icyuma kirimo gaz (imyuka) badasobanukiwe, tubasha gufatanya mu guhangana n’iyo myuka yangiza".

Uwera avuga ko ubushakashatsi bw’Ikigo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Isanzure (NASA), burimo kwerekana ko akayunguruzo k’imirasire y’Izuba karimo kugenda gasubirana, ugereranyije n’uko kari karangiritse mu mwaka wa 1985.
Umuhuzabikorwa wa gahunda y’Amasezerano ya Montreal mu bihugu bya Afurika bikoresha Icyongereza, Patrick Salifu, avuga ko imbogamizi ikomeye bafite ari ubucuruzi bwa magendu bw’ibikoresho birekura imyuka ya HFCs.
Salifu avuga ko ibihugu byari byagerageje gukumira kohereza mu kirere imyuka ya HFCs, ariko ngo haracyari 10% ry’ibikoresho biyitanga.

Mu bihugu bishyuha, cyane cyane iby’Abarabu, usanga bakoresha mu nzu no mu modoka bagendamo ibyuma bibaha akayaga gakonje ndetse na za firigo zikonjesha ibiribwa, mu gihe mu bihugu bikonja nka Amerika ya ruguru n’i Burayi, ho bakoresha ibyuma bituma mu modoka no mu nzu hashyuha.

Ohereza igitekerezo
|