Huye: Hashyizwe kontineri izajya ikusanyirizwamo ibikoresho by’ikoranabuhanga bitakifashishwa

Mu kibuga cyo ku biro by’Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, Kampani Enviroserve yahashyize kontineri izajya ishyirwamo ibikoresho by’ikoranabuhanga (electronic) abantu batacyifashisha.

Kontineri ya Enviroserve iri mu kibuga cy'Umurenge wa Ngoma
Kontineri ya Enviroserve iri mu kibuga cy’Umurenge wa Ngoma

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyi kontineri, umuyobozi wa Enviroserve, Olivier Mbera, yavuze ko izajya ijugunywamo ibikoresho byapfuye cyangwa bitagikoreshwa by’ubwoko bunyuranye harimo amatara yashiririye, za batiri, za mudasobwa, amaterefone, ibikoresho bikoze muri pulasitike, impapuro ndetse n’ibyuma bitagifite umumaro bakunze kwita injyamani, n’ibindi.

Abazajya bazana ibi bikoresho ntacyo bazajya bishyurwa, uretse ibigaragara ko bishobora kongera gukoreshwa nk’uko bivugwa na Mbera.

Ati “Ibyuma bita injyamani biragurwa, ngira ngo igiciro cyabyo kigeze ku mafaranga 30 ku kilo. Za batiri na zo hari izigurwa, urugero izo mu modoka n’izo muri terefone. Icyakora hari izitagurwa urugero nk’izo muri za terekomande. Za mudasobwa n’ibindi na byo biragurwa.”

Amabuye ya radio, za batiri na za mudasobwa biri mu bizajya bikusanywa bikajya kubyazwa umusaruro aho kuvamo uburozi
Amabuye ya radio, za batiri na za mudasobwa biri mu bizajya bikusanywa bikajya kubyazwa umusaruro aho kuvamo uburozi

Ibi bigurwa bikurwamo ibindi byuma, cyangwa amabuye y’agaciro yabikoreshejwemo, akazifashishwa mu gukora ibindi nka byo.

Mbera anavuga ariko ko icyo abantu bakwiye gushyira imbere atari ukugurisha ibi bikoresho, ahubwo kutabijugunya aho babonye, ahubwo bakabibazanira kugira ngo babibyaze umusaruro, bityo bitange akazi kandi banarengere ubuzima.

Ibi abivugira ko muri rusange imyanda ituruka ku bikoresho bya electronic igenda yiyongera cyane ku isi kandi itera ingaruka ku buzima.

Ati “Ku isi, ibishingwe byiyongera cyane ni iby’ikoranabuhanga. Ubu tugeze muri za miliyari zirenga mirongo itanu za toni ku isi hose. Mu gihugu cyacu ho twakoze ubushakashatsi dusanga buri mwaka hajugunywa ibiri hagati ya toni ibihumbi 10 n’ibihumbi 15.”

Naho ku bijyanye n’ingaruka z’ibishingwe bituruka ku bikoresho by’ikoranabuhanga, harimo kuba hari ibigera mu butaka bigatuma amazi atabasha kubwinjiramo neza bityo n’umusaruro ukagabanuka.

Olivier Mbera, umuyobozi wa Enviroserve avuga ko ibishingwe by'ibikoresho by'ikoranabuhanga bidakwiye kuvangwa n'ibindi bishingwe kuko bibamo ibinyabutabire by'uburozi ku buzima
Olivier Mbera, umuyobozi wa Enviroserve avuga ko ibishingwe by’ibikoresho by’ikoranabuhanga bidakwiye kuvangwa n’ibindi bishingwe kuko bibamo ibinyabutabire by’uburozi ku buzima

Ibingibi ariko ngo si byo biteye impungenge cyane, ahubwo ibirimo ibinyabutabire (chemicals) twakwita uburozi ku buzima bw’abantu, urugero nk’amabuye y’iradiyo cyangwa aya telekomande n’amatara.

Iyo bimenwe mu myanda isanzwe byivanga n’ubutaka, ifumbire birimo aho ishyizwe bikazazamuka mu bihingwa, hanyuma bikaribwa mu myaka yeze, ababiriye bikabatera indwara zirimo na kanseri.

Mbera ati “Hari ibyo usangamo za acide na za mercure. Urugero nk’itara (ampoule) ribamo mercure kandi iyo uyihumetse ibihaha birangirika bigatera n’amakanseri. Iyo bivanze n’indi myanda igahinduka ifumbire, bizamuka mu bihingwa tukabirya bikadutera indwara.”

Yungamo ati “Mu Rwanda ntiturakora ubushakashatsi ku ndwara bitera, ariko mu bindi bihugu bya Afurika nka Ghana bakoze ubushakashatsi kuri kanseri ziyongera, basanga ibi bikoresho by’ikoranabuhanga byiyongera bifiteho uruhare rurenga 20% kuko mu maraso yabo bagiye basangamo ibinyabutabire bimwe na bimwe biva muri ibi bikoresho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, André Kamana ashima iyi kampani yazanye uburyo kwo kwakira ibikoresho by’ikoranabuhanga kugira ngo bibyazwe umusaruro, aho kuvangwa n’indi myanda bikaba byatera ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, André Kamana
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, André Kamana

Nk’ubuyobozi ngo bazafatanya mu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu kubizana aho kubibika cyangwa kubijugunya aho babonye.

Ati “Tuzafatanya kubwira abafite ibyo bikoresho babizane ahabugenewe aho kubibika bikazabagiraho ingaruka.”

Abatuye mu mujyi wa Huye bamenye iby’iyi kontineri barayishimiye kuko ngo bagiye kubona aho berekerana bimwe mu byo baburaga aho bashyira.

Uwitwa Anaclet Kubwimana utuye i Tumba ati “Iyi kontineri yari ikenewe. Hari igihe wasangaga mu ngo zacu twabuze aho dushyira amatara ashaje na za telefone kuko twabaga tuzi ko bidakwiye kuvangwa n’imyanda ibora kandi byo bitabora.”

Kugeza ubu Enviroserve imaze gushyiraho kontineri zikusanyirizwamo ibikoresho by’ikoranabuhanga bitacyifashishwa mu turere dutanu, kandi intego ni uko uyu mwaka wa 2020 uzarangira zimaze kugezwa mu turere twose tw’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka