Huye: Barasabwa kudategereza ko umuganda ari wo ubakiza ibihuru

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere, Dr. Papias Musafiri Malimba, arasaba abatuye mu nzu za Kaminuza i Huye kudategereza isuku y’umuganda.

Ahari inyubako za Kaminuza y'u Rwanda ni ho hakorewe umuganda
Ahari inyubako za Kaminuza y’u Rwanda ni ho hakorewe umuganda

Yabivuze nyuma y’umuganda wo ku wa 23 Gashyayantare 2019, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwifatanyijemo n’abatuye mu Kagari ka Butare. Ni umuganda waranzwe no kuvanaho ibihuru ahitwa ku Itaba, mu gice cyubatsemo inzu za Kaminuza y’u Rwanda.

Dr. Musafiri yagize ati “Ntabwo biryoheye amaso cyangwa se n’umutima igihe cyose umuganda ari wo uzajya uza kudukorera isuku kugeza imbere mu bipangu byacu. Nk’abantu tujijukiwe, nibaza ko hari isomo twakuyemo.”

Dr. Musafiri yifuje ko umuganda wazagaruka muri aka gace batuyemo wazaba uwo kubafasha gutunganya imihanda no guca imiyoboro y’amazi.

Dr. Papias Musafiri yasabye abatuye mu mazu ya Kaminuza i Huye kudategereza ko umuganda ari wo ubakiza ibihuru
Dr. Papias Musafiri yasabye abatuye mu mazu ya Kaminuza i Huye kudategereza ko umuganda ari wo ubakiza ibihuru

Yagize ati “Hari ibitakorwa namwe muyatuyemo nko gukuraho amabati ya fibro-ciment cyangwa gutunganya amazu ava, ariko ibintu byo gukata ibyatsi no gukora isuku imbere muri rusange, turabisabwa nk’abahatuye, ariko tunabisabwa n’amategeko agenga imiyoborere myiza mu gihugu cyacu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yavuze ko kugira ngo uku kudakorera isuku inzu za Kaminuza y’u Rwanda bicike, komite ishinzwe isuku igiye guhabwa inshingano yo kubikurikirana.

Ati “Namwe mwabonye ko bidahesheje ishema kuba dufite mu mujyi wacu ahantu hameze kuriya, h’ibihuru inyuma y’amazu. Tugiye gushyiraho komite y’isuku, ibyo umuntu adashoboye gukora yibwirije, wenda hakurikizwa amabwiriza agenga isuku.”

Amabwiriza no 002 y’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye yerekeye isuku, yo kuwa 30/12/2016, mu ngingo yayo ya kabiri avuga ko umuntu wese utuye mu Karere ka Huye afite inshingano zo kurengera, kubungabunga no kwita ku isuku.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege avuga ko hazakurikizwa amabwiriza abatuye mu nzu za Kaminuza nibatitabira kuzigirira isuku
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege avuga ko hazakurikizwa amabwiriza abatuye mu nzu za Kaminuza nibatitabira kuzigirira isuku

Ingingo y’102 yo ivuga ko buri muturage w’Akarere ka Huye agomba gutera ibyatsi n’ibiti by’umurimbo hagati y’urugo rwe n’umuhanda aturiye kandi akabyitaho.

Aya mabwiriza ni yo bamwe mu batuye mu nzu za Kaminuza barenzeho, kuko uretse kuba hari abadakuraho ibihuru imbere mu ngo batuyemo, hari n’abatita ku busitani buri hagati y’inzu batahamo n’umuhanda, ari na ho umuganda watemye ibihuru.

Ayo mabwiriza anagena ko uwo bigaragaye ko adakora isuku mu nkengero z’urugo asabwa kubikosora, akanacibwa ihazabu y’ibihumbi 10 by’Amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka