Hatangijwe umushinga wo guhangana n’ibiza uzagera ku bantu basaga ibihumbi 38
Leta y’u Rwanda ibinyujijwe mu Minisiteri y’Umutungo Kamere ku bufatanye n’Ikigega Adaptation Fund batangije umushinga wo guhangana n’ingaruka z’imihindagurike y’ibihe (RV3CBA). Uyu mushinga uzita ku kubungabunga imigezi, imisozi n’ibibaya ukazatanga akazi ku bantu 38.266.
Umushinga uzakorera mu Karere ka Nyabihu na Musanze, uzibanda mu gucukura imirwanyasuri ku misozi ihanamye, gutera ibiti bifata ubutaka ku misozi, kubungabunga inkengero z’imigezi n’ibishanga ndetse no kwimura abatuye mu manegeka (high risk zone).
Ubwo yatangizaga uyu mushinga kuri uyu wa Mbere tariki 02/06/2014 mu Murenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu, Minisitiri w’Umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi yasobanuye ko RV3CBA (Reducing vulnerability to Climate Change in North West Rwanda through Community Based Adaption) uzamara imyaka ine uzasiga impinduke zigaragara muri ako gace.
Minisitiri Kamanzi yagize ati: “mu myaka ine uyu mushinga uzamara ndifuza ko aha hantu hazaba hagaragara impinduka; ntabwo twifuza ko nyuma y’icyo gihe hazaba hari ubutaka bwanamamye, ubutaka butarwanyije isuri; ntabwo twifuza kuzumva ikintu cyitwa imyuzure muri kano gace ...”.

Intara y’Amajyaruguru n’iy’uburengerazuba by’umwihariko Akarere ka Nyabihu byibasiwe n’ibiza mu myaka ishize byahitanye abantu n’ibintu, amazi yo mu kiyaga cya Karago aragabanuka.
Icyakora ingamba zafashwe zatanze umusaruro aho ibiza byagabanutse, uyu mushinga ukaba ugiye gushyira umusingi ukomeye wo guhangana n’ibiza muri Nyabihu na Musanze nk’uko Minisitiri y’Umutungo kamere yakomeje abishimangira.
Ati: “Hari intambwe ikomeye imaze guterwa, muri iyi myaka nta biza mwongeye kumva n’ibyabaye byabaye ku buryo bitarenze urugero. Hari intambwe imaze guterwa ariko byose ntibirajya mu nzira”.
Biteganyijwe ko RV3CBA uzimura abaturage batuye mu manegeka mu mirenge ya Jomba na Mukamira bagatuzwa ku mudugudu w’icyitegererezo aho uzubaka amazu 200 afite ibiraro by’inka, biyogazi n’uburyo bwo gufata amazi y’imvura.
Igikorwa cyo gutangiza uyu mushinga cyaranzwe kandi n’umuganda wo kubaka inzitiro zigabanya umuvuduko w’amazi mu Kagari ka Nyirakigugu mu Murenge wa Jenda.
Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’igihugu cy’umutungo kamere uzakorera mu mirenge 7 yo muri Nyabihu ari yo Jomba, Karago, Kintobo, Mukamira, Jenda, Rambura na Rurembo n’Umurenge umwe wo mu Karere ka Musanze ari wo Busogo.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|