Hatangijwe ikigo kabuhariwe gikora ubushakashatsi ku bidukikije

Kaminuza y’Abadivantiste b’Abalayiki ya Kigali (UNILAK) ku bufatanye n’Ikigo cyo mu Bushinwa cyigisha siyansi (XIEG), batangije ikigo cy’ubushakashatsi ku bidukikije.

Dr Ngamije uyobora UNILAK avuga ko iki kigo cy'ubushakashatsi kizagirira akamaro abaturage mu mirimo yabo
Dr Ngamije uyobora UNILAK avuga ko iki kigo cy’ubushakashatsi kizagirira akamaro abaturage mu mirimo yabo

Byavugiwe mu nama mpuzamahanga ku bidukikije yabereye i Kigali tariki ya 15 Ugushyingo 2016.

Iyi nama yateguwe na UNILAK ikaba igamije kuganira ku kubungabunga ibidukikije, bakaba banaboneyeho umwanya wo gushyira umukono ku masezerano yo gutangiza iki kigo cy’ubushakashatsi.

Dr Ngamije Jean, Umuyobozi mukuru wa UNILAK, agaruka ku kamaro k’iki kigo cy’ubushakashatsi cyatangijwe.

Yagize ati “Iki kigo kizakora ubushakashatsi bugamije gufasha abaturage mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko kizita ku bidukikije birimo umutungo kamere, cyane cyane ubutaka n’ihindagurika ry’ikirere.

Bizatuma abaturage bamenya uko bategura ibikorwa byabo bakurikije ibizagenda bitangazwa n’ubwo n’ubushakashatsi.”

Uyu muyobozi avuga ko iki kigo kizaba gifite ibikoresho bigezweho bijyanye no gukora ubushakashatsi ku bidukikije, kikazanafasha abanyeshuri biga ibintu bitandukanye biganisha ku mutungo kamere gukora ubushakashatsi.

Umuyobozi wa UNILAK n'umuyoboziw'ikigo XIEG cyo mu Bushinwa bashyira umukono ku masezerano y'ubufatanye
Umuyobozi wa UNILAK n’umuyoboziw’ikigo XIEG cyo mu Bushinwa bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye

Marie Laetitia Busokeye, umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi n’igenamigambi mu Kigo cy’Igihugu cyita ku bidukikije (REMA), avuga ko iki kigo kiziye igihe kuko kizabunganira.

Agira ati “Hari byinshi REMA imaze kugeraho ariko inzira iracyari ndende ari yo mpamvu dushima ishyirwaho ry’iki kigo kuko ibidukikije bihora bikeneye ubumenyi bushya.

Dushobora rero kuba twanagirana amasezerano y’imikoranire kugira ngo badufashe gukora ubushakashatsi bwadufasha guteza imbere no kubungabunga ibidukikije.”

Busokeye avuga ko ibidukikije bireba impande nyinshi z’ubuzima bw’igihugu n’abagituye, haba mu buhinzi, ibikorwa remezo nk’amashanyarazi n’ibindi.

Niyo mpamvu ngo REMA igomba gukorana n’ibigo bitandukanye kugira ngo ibidukikije bikomeze kwitabwaho.

Yongeraho ko ubu bufatanye buzatuma umuturage ahorana amakuru agezweho ku bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere, bityo amenye uko agomba kwitwara mu mirimo ya buri munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza cyane UNILAK tugutezeho byinshi komeza wese imihigo.

NIYONGABO EDOUARD yanditse ku itariki ya: 17-11-2016  →  Musubize

Ni byiza cyane kubona ibidukikije byitabwaho kandi bikabungabungwa mu rwego rwo kubirinda no kugira ngo akamaro bifite mu kuzamura ubukungu bw’igihugu karusheho kwiyongera. Bityo rero iki kigo UNILAK yafunguye kizafasha abashakashatsi, ibigo bya leta, abanyeshuri, abaturage ndetse n’igihugu cyose muri rusange kurushaho kumenya agaciro k’ibidukikije biturutse mu bushakashatsi buzajya buhakorerwa.

Njye ndabona UNILAK Ku bufatanye na XIEG bakoze igikorwa gikomeye cyane cyo kutuzanira ikigo cyiza nk’iki i wacu.

Come and see UNILAK. The destiny of Dedicated Environmental researchers.

Master Student at UNILAK in Environment and development studies with specialization in Environmental Economics and Natural Resource Management.

Theogene NIYONZIMA

Theogene Niyonzima yanditse ku itariki ya: 16-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka