Hasohotse filime ivuga ku mabanga y’urupfu rwa Diana Fossey ‘Nyiramacibiri’

Diana Fossey yari Umunyamerika weguriye ubuzima bwe kubana n’ingagi no kuzirinda ba rushimusi,gusa intambara yatangiye yapfuye atayitsinze kuko yaje kwicwa n’abataramenyekana kugeza uyu munsi.

Diana Fossey yabanye n'ingagi zo mu birunga imyaka 16
Diana Fossey yabanye n’ingagi zo mu birunga imyaka 16

Diana Fossey wamenyekanye nka ‘Nyiramacibiri’ yahariye ubuzima bwe kubana n’ingagi azikoraho ubushakashatsi, ariko akanazirinda ba rushimusi bazicaga buri munsi,akaba yarabanye n’ingagi imyaka 16.

Ubushakashatsi yakoraga, bwari bugamije kureba ihuriro riri hagati y’umuntu n’ingagi. Kubera kuba mu ngagi cyane na zo zaramukunze, yiyemeza kugumana na zo ubuzima bwe bwose.

Amafoto y’icyana cy’ingagi kimuri mu bitugu, ni amwe mu yo abamuzi bamwibukiraho. Yakozweho filime mbarankuru ya mbere yiswe “Gorilla in the midst”, ikozwe na studio ikomeye muri Hollywood ‘Warner Bros’.

Nubwo uwo mugore yakundaga guhora aseka ariko ngo kubera gushaka kurinda izo ngagi ba rushimusi bicaga umusubizo, yakoreye ibikorwa by’iyicarubozo ba rushimusi yafataga, birimo no kubashinyagurira no kubakubita mu myanya ndangabitsina.

Sigourney Weaver yakinnye muri film ya mbere "Gorilla in the midst" akina ubuzima bwa Diana Fossey
Sigourney Weaver yakinnye muri film ya mbere "Gorilla in the midst" akina ubuzima bwa Diana Fossey

Bivugwa ko hari nubwo yagiye mu rugo rw’umwe muri ba rushimusi wari warayogoje pariki y’Ibirunga, amushimutira umwana. Ibyo byose ngo ni bimwe mu by’ibanze byatumye adakundwa n’abari baturiye parike icyo gihe.

Tariki 26 Ukuboza 1985, ku myaka 53 y’amavuko nibwo bamusanze yiciwe mu Birunga mu nzu yabagamo.

Guverinoma y’u Rwanda yari iriho icyo gihe yashinje urupfu rwe Wayne McGuire bakundanaga n’umukozi wamufashaga mu kazi ke ka buri munsi witwaga Emmanuel Rwerekana. Hari andi makuru yavugaga ko yishwe na ba rushimusi bashatse kwihorera.

Mu buhamya bw’umwe mu bamufataga amashusho mu myaka y’i1970, David Attenborough, unagaragara muri filime mbarankuru nshya, yiswe ‘Secrets in the midst’, avuga ko Diana Fossey yashoboraga gukora igishoboka cyose kugira ngo arengere ingagi.

Agira ati “Bambajije umuntu ku isi nzi wakoze ibishoboka byose ngo arengere ubuzima bw’inyamaswa nta kabuza uwo yaba ari Diana. Yashoboraga gukora igishoboka cyose ngo azirengere (ingagi) noneho hagira uwitambika bikaba bibi. Uburyo yakoreshaga ntaho bwakugeza kandi ku iherezo byamukozeho.”

Diana Fossey yari yariyemeje kwiga ku ngagi, birangira ahariye ubuzima bwe kubana na zo
Diana Fossey yari yariyemeje kwiga ku ngagi, birangira ahariye ubuzima bwe kubana na zo

Iyo filime yakozwe na televiziyo National Geographic, ivuga ko yaba yarishwe na bamwe mu bari bahagarariye Amerika mu Rwanda icyo gihe ndetse n’abandi bamufashaga mu bushakashatsi, batinya ko yazabatamaza kubera ko bagiraga uruhare mu gushimuta izo ngagi.

Diana Fossey yabonye ingagi bwa mbere ubwo yari aje mu Rwanda mu bukerarugendo, arazikunda ahita yiyemeza kureka akazi yakoraga aza mu Rwanda gushinga ikigo cy’ubushakashatsi ku ngagi yise ‘Karisoke Research Centre’ mu 1967.

Nubwo atari abihugukiwe ariko yagize amahirwe na zo ziramukunda, birangira yubatse inzu mu ishyamba aho yiberaga. Abaturage bahatuye bamwitaga ‘umunyeshyamba utagira umugabo.’

By’umwihariko yari afite itsinda ry’ingagi yabanaga na zo. Ingabo yari yarayise ‘Uncle Bert’ ayitiriye Nyirarume, ingore ayita ‘Aunt Flossie’ ayitirira nyirasenge. Hari n’ubwo yakuye ingagi ebyiri nto mu maboko ya ba rushimusi bari bamaze kwica ababyeyi ba zo bashaka kuzigurisha mu Budage, arazirera zirakura.

MacGuire wahoze akundana na Diana Fossey avuga ko ishyaka yagiraga ryo gukunda ingagi ari ryo ryamukozeho
MacGuire wahoze akundana na Diana Fossey avuga ko ishyaka yagiraga ryo gukunda ingagi ari ryo ryamukozeho

Urwango yangaga ba rushimusi rwageze kure nyuma y’uko bishe ingagi na yo yari ikiri nto, yari yarise ‘Digit’ cyangwa Gatoki mu Kinyarwanda kubera uburyo yari yaracitse urutoki. Iyo ngagi barayishe bayica umutwe, bimutera urwango yarinze apfa atarakira.

Amy Vedder, umwe mu bo bakoranaga ubushakashatsi avuga ko Diana Fossey yaje kurengera, kuko yatangiye kugira abaturiye Pariki y’Ibirunga abanzi be, abo afashe akabatoteza, abandi akabakangisha kubica abamanitse mu mugozi.

Ati “Twaje mu bushakashatsi ariko dushiduka twinjiye mu bikorwa byo kurwanya ba rushimusi. Ntabwo ibyo bintu byadushimishaga.”

Amaze gushimuta umwana w’umwe muri barushimusi, byatumye ubuyobozi bumuhana. Nyuma y’aho gato yasubiye muri Amerika gukora ubukangurambaga ku ngagi, aho yigishaga abantu ubuzima bw’ingagi n’uburyo zishobora gukendera zititaweho, ari na ko akusanya amafaranga yo kumufasha.

Ibikorwa yakoreye muri Amerika byamuhesheje amafaranga menshi ku buryo na Leta y’u Rwanda y’icyo gihe yatangiye kubona ko ingagi zishobora kwinjiriza igihugu amafaranga. Byatumye agirana ibibazo n’ubuyobozi bwa Habyarimana, batangira guhangana.

Ariko kuko yari afite ibimenyetso bigaragaza ko ntacyo Leta ikora ngo ikumire ba rushimusi,bikiyongeraho ko hari n’abayobozi bo muri Leta banyuzaga zahabu rwihishwa mu Birunga, ntibyamaze kabiri kuko yahise yicwa.

Bamwe mu bakurikiranaga ubuzima bwe, batanze ubuhamya muri iyo filime mbarankuru, bemeza ko urupfu rwe rwari umugambi, aho kuba kwihorera kwa ba rushimusi, kuko bari kwiba ibyari mu nzu ye birimo nk’amafaranga n’intwaro,ariko nta na kimwe cyakozweho. Ahubwo bivugwa ko yaba yariciwe ahandi ahubwo umurambo we ukajugunywa mu nzu.

Polisi yatangiye gukurikirana umukunzi we Wayne McGuire ariko Ambasade y’Amerika imuhungisha ataratabwa muri yombi. Rwerekana we yarafashwe aranafungwa aza no kugwa muri gereza, Polisi itangaza ko yiyahuye. Ariko na byo bivugwa ko yishwe kugira ngo hasibanganywe ibimenyetso.

McGuire avuga ko Diana yahoraga yiteguye ko ashobora kwicwa, kuko yabwiraga umukunzi we ko umunsi yumvise amasasu aho gutabara agomba guhunga.

Diana Fossey yashyinguwe mu Birunga aho ingagi zari inshuti ze zose yazishyinguye.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR-Inkotanyi yahagaritse Jenoside, yongeye gushyigikira gahunda yo kubungabunga ingagi nka bimwe mu byiza bitatse u Rwanda. Diana Fossy yapfuye mu Rwanda hasigaye ingagi 250, kuri ubu hari izirenga 880.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nejejwe nu butwari bwuyu munyamahanga yadushakiraga ibyiza bamwe mubanyagihugu batabishaka kubwinyungu nke zabo birengagije inyungu rusange ubu dufite. Kuko twahaye agaciro ingagi mureke tubungabunge ibidukikije murirusange kuko bifite uruhare runini kubuzima bwigihugu nabanyagihugu kuburyo bungana

kayinamura Emmanuel yanditse ku itariki ya: 19-04-2018  →  Musubize

Ibyiza byose nibyanyu, naho abandi sibeza nibabi.

Ikibasumba yanditse ku itariki ya: 5-12-2017  →  Musubize

Cyecyecyecye!!!!!!!!
Twaruha twagorwa, kubona gatindi ikorera iyicarubozo abantu mu gihugu cyabo!
Uyu Diana burya ni ibyo bye?

hhhhh yanditse ku itariki ya: 4-12-2017  →  Musubize

Nabonye iyo film documentaire barangoje bavuga ngo umudamu wamenyekanye mukurengera ingagi akabatuma urwanda rumenyekana mumahanga ariko akazakwocwa urupfu rwagashinyaguro bisa naho yagambaniwe nabantu batifizaga ko ibikorwa bye bimenyekana

Benjamin yanditse ku itariki ya: 4-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka