Harasabwa ko imikoreshereze y’amazi yahuzwa no kongera uburyo abungabungwa

Inzego ziyobowe na Ministeri y’Umutungo kamere (MINIRENA) n’ikigo gishinzwe iterambere cy’u Buhollandi (SNV), basaba ko imikoreshereze y’umutungo kamere w’amazi ikwiye kujyana no kongera ibikorwa byo kuyabungabunga, kugira ngo adahumana cyangwa akaba mucye.

Ibi Vincent de Paul Kabarisa, umuyobozi wungirije muri MINIRENA, yabisobanuriye inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no gukoresha no kubungabunga amazi, mu nama bakoze kuri uyu wa Gatanu tariki 14/12/2012.

Yagize ati: “Turifuza ko kubona amazi byaba uburenganzira bwa muntu bw’ibanze kandi mu gihe cyose”.

MINIRENA isaba Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), gukurikirana uko abahinzi bakumira isuri mu mirima yabo, kandi bita ku ikoreshwa ry’ifumbire y’imborera, kuko ifumbire mvaruganda ihumanya amazi ku kigero gikabije.

Umuyobozi muri MINIRENA ushinzwe ibidukikije unahagarariye urwego rw’ubufatanye mu kubungabunga amazi, Lyliose Umupfasoni, yavuze ko mu gihe kizaza kuboneka kw’amazi mu gihe kiri imbere bizaruhanya kuko n’ataba arimo uburozi azabura kubera ihumanya ryayo.

Inama y'abafatanyabikorwa mu by'amazi.
Inama y’abafatanyabikorwa mu by’amazi.

Ati: “Turakangurira abantu gufata amazi y’imvura, kudashyira imyanda aho babonye kuko ishokera mu mazi, kandi twizere ko abahinzi bumva akamaro k’ikoreshwa ry’ifumbire y’imborera.

Twese turasabwa gukumira isuri ijyana ubutaka mu mazi ikayatoba, kandi ubwo butaka nabwo bukabura”.
Ikibazo cyo guhumana cyangwa kubura kw’amazi, cyibasira mbere na mbere abakene badafite ubushobozi bwo kuyazana mu ngo zabo, cyangwa kujya kuyavoma, nk’uko iyo nama y’abafatanyabikorwa mu by’amazi yabigaragaje.

SNV ivuga ko hashobora kubaho ibibazo byo kutagira isuku n’isukura, bikaba intandaro y’indwara zitandukanye ziterwa n’umwanda.

Iki kigo kibanda ku kwigisha no gukangurira abantu batuye mu gace k’amakoro (ibirunga) mu Majyaruguru y’u Rwanda, aho biruhanyije gucukura imisarane kubera ko ubutaka buba bukomeye.

James Addo, umujyanama mukuru muri SNV-Rwanda ati: “Icyihutirwa kugira ngo abantu bitabire gukoresha amazi, ariko bayabungabunga, ni ubukangurambaga mu nzego zose, guhera ku rugo kugera ku nganda n’ibigo bikomeye, ndetse no guhuriza hamwe imbaraga kw’abantu bose bafitanye isano no gukoresha no kubungabunga amazi”.

Bimwe mu bikorwa bituma amazi aba macye mu mariba, bigatuma amasoko ashobora no gukama, ni ubuhinzi n’ibikorwaremezo bitandukanye bituma imvura itakinyengetera mu butaka neza.

Ibiyahumanya nabyo bikaba ari imyanda itabwa aho ariho hose, hamwe n’imiti n’ifumbire bikoreshwa mu buhinzi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka