Hakwiye kujyaho ikigo cyihariye gishinzwe ibiza - Depite Frank Habineza

Depite Frank Habineza, umuyobozi w’ishyaka riharanira kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Partyof Rwanda), avuga ko hakwiye kujyaho ikigo cya Leta gishinzwe ibiza nk’uburyo bwo gukumira ibiza byabaye mu Majyaruguru n’Iburengerazuba, bigahitana abantu batari bakeya.

Depite Frank Habineza
Depite Frank Habineza

Yagaragaje iki gitekerezo nyuma y’inama n’urubyiruko ruhagarariye urundi mu Ntara y’Amajyepfo muri Green Party bagiranye tariki ya 20 Gicurasi 2023, ikaba yari igamije kurwibutsa ko kurengera ibidukikije ari ngombwa, ndetse no gushyiraho ababahagarariye muri iri shyaka mu Ntara y’Amajyepfo.

Ni nyuma kandi yo gusura ibiti yasize ateye muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, anishimira ko yasanze byarakuze. Ibyo biti ngo babiteye nka Wild Life Club yari abereye Perezida, biga muri iyi kaminuza yarangijemo amasomo muri 2005.

Ibiti Wild Life Club yayoborwaga na Frank Habineza yateye muri Kaminuza y'u Rwanda mbere ya 2005, byarakuze
Ibiti Wild Life Club yayoborwaga na Frank Habineza yateye muri Kaminuza y’u Rwanda mbere ya 2005, byarakuze

Abajijwe ku cyo abona cyakorwa mu kurwanya ko ibiza byabaye cyane cyane mu Majyaruguru no mu Burasirazuba bitasubira kuko byangije byinshi bikanatwara ubuzima bw’abatari bakeya, yagize ati “Twasabye ko Minisiteri y’Ibiza n’Impunzi (MINEMA) yakongererwa ingengo y’imari, ariko cyane cyane hakajyaho ikigo cyihariye gishinzwe ibiza.”

Yunzemo ati “Nk’uko Minisiteri y’Ubuhinzi igira ikigo RAB, na MINEMA yagira ikigo cyihariye, gifite abatekinisiye b’abahanga, babyize, badufasha mu gukumira, ariko n’iyo byabaye bakadufasha kumenya uko tubyitwaramo. Kuko kugeza ubu bene ibi bibazo byitabwaho na Command Center ihuriwemo n’inzego nyinshi, ariko ntabwo ari abakozi ba Minisiteri.”

Yashoje iki gitekerezo agira ati “Twifuza abakozi ba Minisiteri babyize, kandi hatari n’ababyize twashaka ababyiga. Biri mu bubasha bwa Perezida wa Repubulika ni we tubisaba, kuko ni we ufite ububasha bwo gushyiraho ibigo, kuko byavuye mu Nteko Ishinga Amategeko.”

Hon. Dr Habineza anavuga ko urebye abagwiriwe n’ibiza byaturutse ku kuba bari batuye ahantu hatari heza, ariko no kuba baratemye amashyamba ntihagire imirwanyasuri bashyira mu mirima hamwe n’ibiti, ku buryo amazi atari agifite ibiyafata, ari na yo mpamvu yabasenyeye.

Yibukije rero ko igihe abantu batemye ibiti bakwiye guhita batera n’ibindi bibisimbura.

Dr. Frank Habineza yishimira umusanzu yatanze mu gutera ibiti muri Kaminuza y'u Rwanda, ubu bikaba byaranakuze
Dr. Frank Habineza yishimira umusanzu yatanze mu gutera ibiti muri Kaminuza y’u Rwanda, ubu bikaba byaranakuze

Ati “Kera twajyaga tuvuga ngo nutema kimwe ujye utera bibiri, ariko ubu noneho navuga ngo nutema kimwe ujye utera 10, ariko urubyiruko rwo narubwira ngo nutema kimwe ujye utera 100. Nk’uko nanjye navuga ngo muri Kaminuza nahateye ibiti birenga 1000, na bo batere 100 byibura, ajye avuga ati nateye avoka 20, nateye imyembe, nateye za gereveriya n’ibindi. Icyo gihe uzaba wirengeye urengeye n’abandi.”

Yifuza kandi ko habaho n’ingamba zo gutekereza mbere ku biza, kugira ngo bitazajya bitungurana. Ibyo kandi ngo byava mu mikoranire y’ikigo gishinzwe iteganyagihe hamwe na kiriya bifuje ko cyazajyaho kigakorana na MINEMA.

Ati “Nk’ubu turabizi ko mu kwa cyenda imvura izagwa. Tubitekerezeho hakiri kare, niba ari no kwimura abaturage bikorwe kare, tureke gutegereza kubimura ari uko ibibazo byavutse. Niba tuzi ko hazabaho izuba rikaze, dutekereze hakiri kare kuri gahunda zo gufata amazi y’imvura tuyabike, tuzabashe kuhira. Ni ukuvuga ngo twitege mbere, tureke kuzajya duhaguruka ikibazo cyavutse.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka