Hakozwe umuganda wo gutoragura imyanda muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe
Uturere twa Nyamagabe, Nyamasheke na Rusizi duhuriye ku muhanda uca muri pariki y’igihugu ya Nyungwe dufatanije n’ingabo z’igihugu na polisi y’igihugu, bakoze umuganda udasanzwe wo gusukura inkengero z’uyu muhanda mu rwego rwo kugirira isuku iyi pariki.
Uyu muganda wakozwe kuwa gatandatu tariki 12/01/2013, wibanze ku gutoragura imyanda itandukanye iba yagiye inyanyagizwa ku muhanda n’abagenzi baca muri uyu muhanda yiganjemo amacupa y’amazi n’imitobe itandukanye, ndetse n’ibindi biba bifunzemo ibyo kurya no kunywa abagenzi baba bitwaje.
Mu biganiro byatanzwe nyuma y’uyu muganda, umuyobozi mukuru wa pariki ya Nyungwe, Rugerinyange Louis, yashimiye inzego zitandukanye zawitabiriye, anatangaza ko uyu muganda wari ukenewe kandi asaba ko utarangirira aha.
Rugerinyange yagize ati : « uyu muganda wari ukenewe ndetse ni umuganda nsaba ko twakomeza udakwiye kugarukira hano ».

Muri uyu muganda, abagenzi n’abashoferi batandukanye bavaga i Kigali berekeza i Rusizi ndetse n’abavaga i Ruzisi berekeza i Kigali bagiye bahabwa ubutumwa bwo kutajugunya imyanda mu muhanda uko biboneye haba muri pariki y’igihugu ya Nyungwe ndetse n’ahandi, ngo kuko ari uguteza umwanda no kwangiza ibidukikije.
Kanamugire Dismas, uhagarariye imodoka zitwara abagenzi zigendera ku masaha (agence de voyage) ziva i Rusizi zerakeza i Kigali, yashimiye iki gikorwa cyakozwe n’inzego zitandukanye cyo kwigisha abantu kugirira pariki y’igihugu ya Nyungwe isuku, akaba avuga ko nabo bazabishyira mu nshingano zabo.
« Iki gikorwa kiratureba kuko ahanini imodoka zita imyanda hano ni ziriya zitwara abagenzi. Kuva uyu munsi tugiye kubigira ibyacu. Buri modoka izajya ihaguruka tuzajya tubanza twigishe umushoferi n’abagenzi », Kanamugire.
Umuyobozi w’intara y’amajyepfo, Munyantwali Alphonse yatangaje ko umuganda w’uyu munsi wari ugamije kugera ku ntego ebyiri arizo gukora isuku ndetse no gutanga ubutumwa ku bantu batandukanye bwo kutanyanyagiza imyanda aho babonye hose, bityo buri wese akaba akwiye gusakaza iyi nkuru yo kugira isuku aho uri hose.

Yagize ati « Uyu mwanda wari uri hano birumvikana ko udakwiye twaje kugira ngo tuwuvaneho. Ariko tunatangiremo ubutumwa bw’uko kizira kikaziririzwa guta imyanda muri nyungwe n’ahandi hose».
Ubuyobozi bwa Pariki y’igihugu ya Nyungwe bwatangaje ko bugiye gushyiraho ibintu byagenewe gushyirwamo imyanda bijyanye n’igihe ndetse n’ubwiherero buzubakwa mu murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe, abagenzi bakajya babukoresha mbere yo kwinjira muri Nyungwe.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|