Hakenewe Miliyari 26Frw yo gusubiranya ibirombe binini
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli, bwavuze ko hakenewe ingengo y’imari ya Miliyari 26 z’Amafaranga y’u Rwanda, yo gusubiranya ibisimu binini byasizwe mu gihe cy’ubukoloni n’igihe hacukuraga sosiyete za Leta.

Umuyobozi Mukuru wa RMB, Kamanzi Francis, yabitangaje ku wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2025, mu biganiro Minisiteri y’Ibidukikije yagiranye na Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, ku ngamba zihari zo kubungabunga ibidukikije ndetse n’ubucukuzi bugakorwa neza nta na kimwe kibangamiye ikindi.
Kamanzi yabisobanuye nyuma y’uko Hon. Muyango Mukayiranga Sylivie, abajije ikibazo cy’ibirombe bicukurwamo amabuye ntibisibwe, bikagira ingaruka ku bidukikije zikanagera ku baturage.
Ubucukuzi bwagiye bukorwa mu bihe bitandukanye kuva mu gihe cy’ubukoloni, kugeza igihe bwegurirwaga abikorera, hagiye hasigara ibisumu bidasubiranyijwe bigira ingaruka ku bidukikije no ku buzima bw’abaturage.
Ati “Iyo bidasubiranyijwe bigira ingaruka zirimo gutwarwa k’ubutaka mu gihe cy’imvura nyinshi, hazamo no kuba byatwara ubuzima bw’abantu ndetse bikaba byasanga n’abantu aho batuye, iyo habayeho ko biriduka biturutse ku mvura”.
Ubusesenguzi bwakozwe (mapping) bwagaragaje uduce 994, twacukuwe tutasubiranyijwe harimo utw’amabuye y’agaciro 439 bingana na 44% n’utwa kariyeri 555 bingana na 56% hafi mu turere twose.
Ubusesenguzi kandi bwagaragaje ko hakenewe ingengo y’imari ya Miliyari 26 Y’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bitunganywe.
Hagaragajwe uburyo ibisimu byasubiranywamo
Ibyobo 367 bisaba kwifashisha imashi, 253 hakwifashishwa umuganda, 304 byakorwa habayeho uburyo bukomatanyije bwo kwifashisha umuganda n’imashini naho 70 byo byasibwa mu buryo bworoheje.
Ingamba zafashwe zo gusubiranya ibisimu
Gusubiranya ibisimu binyuze muri gahunda y’umuganda byatangiye mu kwezi k’Ugushyingo 2024, hamaze gusubiranywa uduce 53 muri 253 mu bufatanye n’inzego z’ibanze.
Sosiyete na Koperative zasize ahantu zitahasubiranyije zahawe amezi atandatu yo gusubiranya uduce twabo basize 130, kuva mu kwezi kwa kanama 2024.
Kamanzi ati “Harimo gukorwa ibiganiro n’izindi nzego harebwa uburyo haboneka ubushobozi bw’ingengo y’imari ya Miliyari 26Frw, yo gusubiranya ibisimu binini byasizwe mu gihe cy’ubukoloni n’igihe hacukuraga sosiyete za Leta”.
Yungamo ko harimo gushyirwamo ingufu mu bugenzuzi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri, ahacukurwa hakajya hakorwa isubiranywa uko hasojwe gucukurwa.
Ati “Indi ngamba twashyizeho ni ugufatanya n’inzego z’ibanze n’umutekano kurwanya ubucukuzi butemewe n’amategeko”.
Indi ngamba yashyizweho nuko abantu bagiye bacukura ahantu bakahata batahasibanganyije, barimo bashakishwa bakazasubiranya ibyo birombe.
Ubu hamaze gufungwa burundu ibirombe 55 byakoraga ubucukuzi mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse ba nyirabyo bakazakurikiranwa mu mategeko bagahanwa.
Ohereza igitekerezo
|