Hafashwe ingamba zo gukumira inyamaswa zavaga muri DRC zikonera abaturage
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bufatanyije n’abaturage bwubatswe umuferege w’uburebure bwa kilometero 1,8, mu rwego rwo gukumira inyamaswa ziganjemo Imbogo zoneraga abaturage ziturutse muri Pariki ya Virunga yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba baturage bari bamaze iminsi bonerwa n’izi nyamaswa imyaka yabo ikangirika ntibabashe kweza, hakaba n’ubwo bananirwa kugaruza amafaranga bakoresheje, nk’uko byasobanuwe n’abahinga mu murenge wa Bugeshi, kuri uyu wa Gatanu tariki 5/10/2012.
Bavuze kandi ko bari barahisemo guhinga ibihingwa bidasaba ubushobozi bwinshi nk’ imboga, kugira ngo inyamaswa nizona ntibazahombe cyane, kuko nta mafaranga menshi baba bashoye, nk’uko bigenda iyo bahinze ibirayi.
Basigali Karimunda, umukozi muri ICCN, Ikigo gishinzwe kubungabunga ibinyabuzima muri DRC, avuga ko iki gikorwa cyo gucukura uyu muferege cyakozwe ku bufatanye n’abaturage b’ibihugu byombi kuko ibihugu byombi bihahirana.

Ati: “Iyo mu Rwanda habaye inzara bitugiraho ingaruka muri Congo, kuko abaturage bacu baza guhaha mu Rwanda. Niyo mpamvu rero tugomba gufatanya mu gikorwa kikora ku bihugu byombi kandi kidufitiye akamaro twese”.
Mugabo Benjamin, umuyobozi mu rwego rushinzwe kubungabungo imibereho myiza y’ingagi, avuga ko uyu muhora ubaye igisubizo ku baturage, kuko inyamaswa zo muri bariki ya Virunga zangizaga cyane imyaka y’abaturage.
Biteganyijwe ko hazacukurwa umuferege ku buso bugera kuri kilometero eshatu, ugahura n’urukuta rutandukanya pariki n’isambu y’abaturage, hagamijwe gukumira ko inyamaswa zakonera abaturage bikabateza igihombo.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|