Gutanga amakuru y’iteganyagihe bigomba kujyana no gusobanurira abaturage icyo gukora – Minisitiri Biruta

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Vincent Biruta, yasabye umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) n’abo bakorana ko bagomba kujya batanga amakuru y’iteganyagihe yizewe, ariko bakanongeraho gusobanurira abaturage, icyo bakwiye gukora.

Minisitiri Biruta hamwe n'umuyobozi mushya ndetse n'ucyuye igihe muri Meteo Rwanda
Minisitiri Biruta hamwe n’umuyobozi mushya ndetse n’ucyuye igihe muri Meteo Rwanda

Yabivugiye mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’uwari umuyobozi mukuru wa Meteo Rwanda, John Ntaganda Semafara, n’umuyobozi wayo mushya’ Aimable Gahigi, wabaye tariki 14 Gashyantare 2019.

Inama y’abaminisitiri yo kuwa 28 Mutarama 2019 ni yo yemeje iteka rya Perezida ryemerera kujya mu kiruhuko cy’izabukuru Bwana Semafara Ntaganda John wari umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’ikirere, asimburwa na Aimable Gahigi.

Mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’aba bombi, Minisitiri Biruta yashimiye John Semafara wayoboye Meteo Rwanda itaraba ikigo, kugeza ubwo ibaye ikigo na n’ubu akaba yari akiyiyobora kandi neza, anamushimira ko avuye mu kazi ka Leta neza, ajya mu kiruhuko cy’izabukuru atari ukwirukanwa.

Minisitiri Biruta yashimiye umuyobozi ucyuye igihe
Minisitiri Biruta yashimiye umuyobozi ucyuye igihe

Yasabye ko amakuru iki kigo gitanga yarushaho kunozwa, hibandwa cyane ku yo abanyarwanda bakeneye, ariko na nyuma yo kuyabagezaho bakababwira uko bakwiye kwitwara.

Yagize ati ”Tugomba guhora tuzirikana icyo abanyarwanda bakeneye ku kigo nk’iki ngiki ni iki, amakuru bakeneye ni ayahe?

Tukayatunganya ku buryo abageraho abafitiye akamaro, kandi tukayabaha ku buryo bashobora kumva neza icyo bagomba kuyakoresha, byaba ngombwa tukabafasha tukababwira ngo imvura izagwa mu itumba izaba ingana itya, izamara igihe kingana gutya, tukajya no hirya yabyo tukababwira ngo biravuga ko abahinzi bagomba kwitegura kuri ubu buryo”.

Umuyobozi mukuru mushya wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi yashimiye John Semafara wayoboraga iki kigo, anashimira aho yari amaze kukigeza.

Yavuze ko we n’abakozi asanze bazakomeza gushyira imbaraga mu gutanga amakuru n’ibipimo bikenewe mu nzego zose, kugira ngo afashe abayakeneye gutegura igenamigambi ryabo.

Ati ”Biba bisaba ko umenya kandi hakiri kare buri rwego rwose n’amakuru rukeneye nawe ukayabahera igihe, bikabafasha mu igenamigambi no gukurikirana ibikorwa. Aho rero ni ho tugomba gushyira imbaraga.”

Umuyobozi mushya n'ucyuye igihe muri Meteo Rwanda bahererekanyije ububasha
Umuyobozi mushya n’ucyuye igihe muri Meteo Rwanda bahererekanyije ububasha

John Ntaganda Semafara ucyuye igihe ku buyobozi bwa Meteo Rwanda, yavuze ko amakuru iki kigo gitanga ari ingenzi mu mibereho y’igihugu n’abagituye, kuko akenerwa mu nzego hafi ya zose z’ubuzima.

Yavuze ko iki kigo kimaze kugera ku ntera ishimishije yanatumye gihabwa icyemezo cy’ubuziranenge (Quality Management System certification), asaba umuyobozi mushya n’abo bagiye gufatanya kuzakomeza kubungabunga iyo ntambwe kuko bidakozwe bayamburwa.

Ati ”Muzi ko mu gihe kitari icya kera twageze kuri ‘Quality Management System Certification’, ni urwego runini cyane, rugomba no kuba rubaha ingufu kugira ngo n’ibindi byose muzabashe kubigeraho.”

“Kandi muzi ko nyuma y’amezi atandatu nimudakomeza ibyo mwari mwiyemeje, rushobora gukurwaho. Ubwo rero ni ukureba ngo bigezweho kandi muri serivisi zose”.

John Ntaganda Semafara yakoraga mu bijyanye n’ubumenyi bw’ikirere kuva mu mwaka wa 1972.

Aimable Gahigi wahawe inshingano zo kuyobora Meteo Rwanda yari asanzwe akora mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka