Guhugurirwa gukora imishinga y’ibidukikije bizabahesha inkunga

Abakora mu by’ibidukikije bo mu bihugu bya Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa barimo guhugurirwa uko bakora imishinga ijyanye na byo ngo biyorohere kubona amafaranga akenerwa.

Amahugurwa yitabiriwe n'abaturutse mu bihugu 20 bya Afurika bikoresha Igifaransa
Amahugurwa yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu 20 bya Afurika bikoresha Igifaransa

Ayo mahugurwa y’iminsi ine yatangiye i Kigali kuri uyu wa 1 Ukwakira 2018, yateguwe n’Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) ku bufatanye n’Ikigo mpuzamahanga cyita ku mutekano w’abantu (CGHSS), akaba yitabiriwe n’abantu 52 bo mu bihugu 20 byo ku mugabane wa Afurika n’u Rwanda rurimo.

Abayitabiriye ngo biteze ko ubumenyi bazahakura buzatuma imishinga ibihugu bikora yo guhangana n’ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ibihe ibona inkunga mu buryo bworoshye, ituruka mu bigega mpuzamahanga bitandukanye birebana n’ibidukikije.

Umuyobozi mukuru wungirije mu Kigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA), Faustin Munyazikwiye, yavuze ko ayo mahugurwa ari ingenzi ku bihugu bya Afurika bibangamiwe n’ihindagurika ry’ibihe.

Yagize ati “Aya mahugurwa yari akenewe kuko afasha abayitabiriye kwiga byimbitse uko imishinga y’ibidukikije ikorwa. Bizatuma ibihugu bya Afurika bikiri mu nzira y’amajyambere byoroherwa kugera ku mafaranga yagenewe kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe”.

Faustin Munyazikwiye, Umuyobozi mukuru wungirije muri REMA
Faustin Munyazikwiye, Umuyobozi mukuru wungirije muri REMA

Arongera ati “Mu masezerano aherutse gusinyirwa i Paris mu Bufaransa, ibihugu bikize byemeye gutanga miliyari 100 z’Amadorari ya Amerika buri mwaka yo gufasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere. Kuyageraho rero ni uko bikora imishinga ari yo mpamvu y’aya mahugurwa”.

Munyazikwiye yakomeje avuga ko u Rwanda rufite ikizere cyo kuzabona kuri ayo mafaranga kuko ngo rubarwa mu bihugu byitwara neza mu kubungabunga ibidukikije, cyane ko ngo runaheruka guhabwa miliyoni 32 z’Amadorari yavuye mu kigega mpuzamahanga cy’imihindagurikira y’ibihe.

Umwe mu bitabiriye ayo mahugurwa, Tola Kogadou Igor wo muri Centrafrica, yemeza ko ari ngombwa kureba icyakorwa mu kurinda ubuzima bw’abantu.

Ati “Ibihugu bya Afurika byinshi bikunze guhura n’ibibazo bikomeye biterwa n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere. Tugomba rero guhora twiteguye mu rwego rwo guhangana n’ibyo bibazo cyane ko amafaranga ahari, icyo dusabwa ni ugukora imishinga igaragara kandi yizerwa”.

Abitabiriye iyi nama
Abitabiriye iyi nama

Ayo mahugurwa atangawa n’impuguke mpuzamahanga ku micungire y’ibiza, abaye nyuma y’igihe gito ahawe abari baturutse mu bihugu bya Afurika bikoresha ururimi rw’Icyongereza, na yo akaba yarabereye mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka