Guca amashashi byagabanyije umwanda muri Kigali

Guca ikoreshwa ry’amashashi mu Mujyi wa Kigali ryagabanyije umwanda wayaturukaga, nk’uko Ikigo cy’Igihugu kita ku Bidukikije (REMA) kibitangaza.

Bimwe mu bisimbura amasashe biboneka ku isoko muri Kigali.
Bimwe mu bisimbura amasashe biboneka ku isoko muri Kigali.

Eng Collette Ruhamya, Umuyobozi w’agateganyo w’iki kigo yabitangaje ubwo yatangizaga ubukangurambaga bw’icyumweru bwo gukomeza kurwanya amashashi abantu bitabira ibiyasimbura, igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa kane tariki 2 Kamena 2016.

Yagize ati “Hagaragaraga umwanda ukabije waterwaga nayo, ahantu hose ubona udushashi tw’umukara twandagaye, hamwe na hamwe ugasanga amazi atakibasha kwinjira mu butaka kubera amashashi, ahandi ubutaka butakera.”

Eng. Colletta Ruhamya, umuyobozi w'agateganyo wa REMA.
Eng. Colletta Ruhamya, umuyobozi w’agateganyo wa REMA.

Eng Ruhamya yavuze ko REMA nayo yagize uruhare mu gutoza abantu gukora ibisimbura amashashi, bamwe bakabyikorera aho kugeza ubu hari abagore bahoze bacururiza mu Muhanda ubu bishyize hamwe muri coperative bise “ Tsinda Ubukene.”

Yavuz ko ku nkunga ya REMA abo bagore bakora udufuka dutandukanye twakwifashisha mu gusimbura amashashi.

Yanatangaje kandi ko iki gikorwa cyahereye mu Mujyi wa Kigali, ariko mu minsi iri imbere kizakomereza mu byaro bitandukanye byo mu gihugu, kugira ngo ingaruka zo gukoresha amashashi zirimo n’umwanda zikurweho burundu.

Ambaraje zikoze mu mpapuro nazo zisigaye zikunda kwifashishwa.
Ambaraje zikoze mu mpapuro nazo zisigaye zikunda kwifashishwa.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka