Green Party iratabariza imigezi y’u Rwanda kubera ibiyihumanya bimenwamo

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije(Democratic Green Party of Rwanda) riyoborwa na Depite Frank Habineza, ryavuze ko amazi y’u Rwanda arimo guhumana ku rugero rukabije.

Green Party irasaba Leta n'abafatanyabikorwa kugira icyo bakora
Green Party irasaba Leta n’abafatanyabikorwa kugira icyo bakora

Umunsi mpuzamahanga w’isi wahariwe kurengera ibidukikije wizihizwa tariki 22 Mata buri mwaka. Kuri uyu wa Kane tariki 23 Mata 2021 abayoboke ba Green Party bagiye muri Nyabugogo gutoramo imyanda ngo batungurwa n’uko uwo mugezi ari wo wagizwe ikimoteri cy’Umujyi wa Kigali.

Ishyaka Green Party rivuga ko igice(icyogogo) giturukamo amazi yose yisuka mu ruzi rwa Nil ari cyo cyibasiwe cyane, kubera ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri hamwe n’imyanda ituruka mu mijyi hirya no hino mu Gihugu.

Dr Frank Habineza avuga ko mu mujyi wa Kigali haturuka imyanda irimo amacupa ya pulasitiki na pamperisi abana baba bitumyemo, bikagaragara byahumanyije umugezi wa Nyabugogo ku rugero rukabije.

Dr Habineza yagize ati "Turacyakora ubushakashatsi (ku bijyanye n’iyangirika) bugiye kurangira, ariko hari byinshi twabonye bimenwa muri Nyabugogo na Nyabarongo birimo amacupa, pamperisi z’abana, imyanda iva mu nganda n’ibindi byinshi, ndetse n’itaka rituruka ku misozi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, biteye ikibazo gikomeye".

Ishyaka Green Party rivuga ko ryabonye imyanda myinshi muri Nyabugogo
Ishyaka Green Party rivuga ko ryabonye imyanda myinshi muri Nyabugogo

Umushakashatsi witwa Dr Gashumba Damascène avuga ko imyinshi mu myanda ituruka mu mijyi iba irimo ibinyabutabire bitera indwara cyane cyane iz’ubuhumekero n’izo mu nda.

Dr Gashumba agira ati "Iyi myanda iragenda ikaba no ku biribwa bikiri mu mirima nk’amashu iyo uyariye utayogeje neza cyangwa utayatetse neza, ni byo birimo guteza indwara z’ubuhumekero n’izindi zifitanye isano n’impiswi".

Dr Gashumba avuga ko ikimoteri cya Nduba na cyo kiri mu biteje ibibazo bikomeye ku mazi atembera muri Nyabugogo no ku baturage bagituriye, haba mu kubateza umwanda n’umunuko, ndetse n’umutekano muke kubera imbwa zikurikira imyanda zikabarira amatungo.

Nyabugogo na Nyabarongo muri rusange birimo guhumanywa n'imyanda iva muri Kigali
Nyabugogo na Nyabarongo muri rusange birimo guhumanywa n’imyanda iva muri Kigali

Ishyaka Green Party rivuga ko Leta ikeneye abafatanyabikorwa batandukanye, mu rwego rwo gukumira ibikorwa bihumanya amazi y’imigezi n’ibiyaga byo mu Rwanda.

U Rwanda n’u Burundi biturukamo imigezi ya Nyabarongo na Ruvubu, ni byo bihugu bigize isoko ya kure y’uruzi rwa Nil rubeshejeho miliyoni z’abaturage ba Afurika mbere yo kwiroha mu nyanja ya Mediterane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka