Green Gicumbi yatumye amazi yasenyeraga abaturage yuhirizwa imirima
Umushinga ’Green Gicumbi’ w’Ikigega cy’Ibidukikije (FONERWA), wubakiye abaturage b’Umudugudu wa Rurembo, Akagari ka Rugerero mu Murenge wa Mukarange, ibigega bifata amazi y’imvura bifite agaciro ka miliyoni 189 z’Amafaranga y’u Rwanda, ayo mazi akaba yatangiye kwifashishwa mu kuhira imirima mu gihe yasenyeraga abaturage.

Abaturage i Rurembo bavuga ko amazi y’imvura yavaga ku bisenge by’inzu zabo yabasenyeraga akamanukana imirima yabo, akajya guteza imyuzure mu gishanga cyo ku Murindi gihinzwemo icyayi.
Uwitwa Nyamvura Melanie avuga ko mu gihe cy’imvura nta mutekano babaga bafite kubera imivu y’imvura ibasenyera inzu, mu mpeshyi nabwo bakagira umwanda n’inzara biterwa no kubura amazi.
Nyamvura yagize ati "Imivu yadusenyeraga amazu, igatembana imirima hepfo aho, imvura yagwaga tukarara hanze, inzu ya Havuguramye imaze gusenyuka nka gatatu, iya Kanombe n’iz’abandi hano na zo zarasenyutse".
Nyamvura na bagenzi be baturanye bavuga ko mu mpeshyi na bwo bagira ikibazo cyo kuvoma kure cyangwa kwirirwa ku mirongo bategereje amazi ya robinet (atangwa na WASAC).

Uwitwa Mukanyandwi Regine agira ati "Kujya kuvoma byadutwaraga nk’amasaha abiri, nta kindi kintu twakoraga, ariko ibi bigega biratuma tubona amazi yo gukora isuku, guha amatungo no kuvomereza imirima".
Mu mezi abiri bamaze babonye ibyo bigega, Havuguramye Leonidas na bagenzi be batangiye guhinga imboga z’amashu, kandi bakavuga ko ari intangiriro kuko ngo bagiye kubihindura ishoramari muri uwo mudugudu".
Umuyobozi ushinzwe Ubwubatsi mu mushinga Green Gicumbi, Enjeniyeri Dusabimana Fulgence, avuga ko bubakiye abaturage b’i Rurembo ibigega 70 bigiye bifite metero kibe eshatu.
Amazi azajya asaguka nyuma yo kuzura ibyo bigega azajya ahita amanukira mu bindi bitanu binini byubatse mu butaka hepfo y’uwo mudugudu.
Dusabimana avuga ko buri kigega muri ibyo bitanu kijyamo metero kibe 100, mu gihe cy’impeshyi bikazajya bifasha abaturage kuhira imirima cyane cyane imboga.
Ubuyobozi bw’umushinga wa Green Gicumbi buvuga ko bugiye kubakira abaturage b’i Rurembo inzu zirimo imirima (Green Houses) bazajya bahingamo imboga.

Umuyobozi wa Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney agira ati "Uyu mushinga watekereje gufata amazi yose ava muri uyu mudugudu wa Rurembo, mu minsi iri imbere turayayobora mu buhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe".
Kagenza avuga ko inzu 200 barimo kubaka mu mirenge ya Kaniga na Rubaya, na zo zigomba kugira imireko n’ibigega byakira amazi y’imvura kugira ngo bajye bayakoresha, aho kugirango ateze isuri mu cyogogo cy’umugezi wa Muvumba.
Ohereza igitekerezo
|