‘Green Gicumbi’ igiye gutanga miliyoni 700Frw ku bafite imishinga irengera ibidukikije
Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi bafite imishinga myiza yo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bagiye guhabwa Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 700 bitarenze Werurwe 2023.

Ayo mafaranga atangwa n’Umushinga Green Gicumbi usanzwe ufasha ako karere guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, binyuze mu kigega gitera inkunga imishinga y’Abaturage (Community Adaptation Fund).
Ayo mafaranga azaba atanzwe mu cyiciro cya kabiri nyuma y’andi miliyoni 700 yatanzwe mu mwaka ushize, akaba ahabwa abaturage bafite imishinga igamije kubyara inyungu no kubavana mu bukene ariko inafasha mu kubungabunga ibidukikije.
Umuyobozi wa Green Gicumbi, Jean-Marie Vianney Kagenza, yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa mbere, agaragaza aho uwo mushinga ugejeje ibikorwa byo kurengera icyogogo cy’Umugezi w’Umuvumba mu myaka itatu imaze.
Kagenza agira ati "Nimusura ibikorwa abahinzi barimo kugeraho mu gutubura imbuto (y’indobanure), mu gukora za pepinyeri, mu korora inzuki, muzabona byinshi."
Kagenza avuga ko Green Gicumbi ari igerageza ry’Ikigega Leta irimo gushyiraho kugira ngo amasomo n’amakuru bizavamo bitangire gukurikizwa mu gihugu hose, muri gahunda yo gufasha abaturage kubaka ubudahangarwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Avuga ko uturere twose twatumiwe mu gutanga ibitekerezo, ku buryo ngo yizera ko muri uku kwezi kwa Mutarama inyigo izaba irangiye.
Kagenza avuga ko Ikigega Ireme Invest gikorera muri FONERWA giheruka gutangizwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu mpera z’umwaka ushize (cyanashyizwemo angana na miliyoni 100 z’Amadolari ya Amerika), ari cyo cyitezweho gufasha abikorera gukora imishinga ihangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ubushakashatsi bwakozwe muri 2018 bugaragaza ko Akarere ka Gicumbi kaza ku mwanya wa kabiri mu gihigu, mu kwibasirwa n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe, biturutse ku mitere yako.
Mu bibazo gafite harimo kwibasirwa n’isuri ndetse n’imyuzure, yangije imirima y’icyayi mu kibaya cyo ku Mulindi, ku butaka burenga hegitare 250.
Mu myaka itatu Green Gicumbi imaze ikorera muri ako karere ivuga ko hegitare 1200 zakozweho amaterasi, mu gihe imirimo irenga ibihumbi 23 yatanzwe ku baturage, ndetse na hegitare 4800 zateweho ibiti bivangwa n’imyaka.

Hari na hegitare 980 ngo zateweho ibiti bifata ubutaka birimo imigano ku nkombe z’imigezi, hegitare 40 zateweho ikawa hamwe na hegitare 50 zateweho icyayi.
Green Gicumbi ivuga ko yatanze inka 160 ndetse 88 muri zo ngo zimaze kubyara, hakaba n’imiryango 40 yavanywe ahitwa mu manegeka ituzwa mu nzu zifite ibigega bifata amazi y’imvura, abaturage bakaba bayakoresha aho kugira ngo ajye guteza isuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Emmanuel Nzabonimpa, avuga ko abandi baturage batari mu mirenge icyenda Green Gicumbi ikoreramo, na bo bakomeje kugaragaza ko bifuza kubona iryo terambere.
Meya Nzabonimpa avuga ko amashyamba yatewe arimo gukura neza, amaterasi akaba arimo gutanga umusaruro w’ubuhinzi urusha uwabonekaga mbere, ndetse n’amashyiga ya rondereza akaba ngo arimo kugabanya itemwa ry’ibiti.

Yongeraho ko ibikorwa bya Green Gicumbi babifata nk’ibyabo, ku buryo uwo mushinga n’urangira mu myaka itatu iri mbere hatazabaho gusubira inyuma.


Ohereza igitekerezo
|