Gisagara: Amazi aturuka mu muhanda agiye kubamarira imirima

I Gasagara mu Karere ka Gisagara, abaturiye ahayobowe amazi hakorwa umuhanda baturiye bararira ayo kwarika kuko amaze gutwara imirima itari mikeya.

Ahangaha hahoze imirima yahingwaga none yaratwawe
Ahangaha hahoze imirima yahingwaga none yaratwawe

Aya mazi yakorewe imiferege mu nkengero z’umuhanda watunganyijwe muri 2016, iyayobora mu mirima y’abaturage.

Aho anyura agenda ahakora umukoki munini uko iminsi igenda yicuma, ariko mu kabande ho yahatwaye imirima, iyindi ayuzuzamo umucanga ku buryo urebye nta myaka bakiheza.

Jean Marie Vianney Ngirabanyiginya agaragaza ahari ubutaka yahingagamo ubu bukaba bwaratwawe hasigaye umukoki, agira ati “Aha nari mpafite umurima w’inyanya, waragiye. Aha na ho ni mu kwa mushiki wanjye na ho haratwawe.”

Vincent Nkundimana afite umurima wamaze gutwarwa n’amazi. Ubu yawuhinzemo ibisheke agira ngo arebe ko byibura byo byawufata ntukomeze gutwarwa, ariko na byo biranga bigatwarwa.

Agira ati “Mbere nahateraga inyanya zose amazi arazitwara, bukeye nshyiramo amateke ngo ndebe ko yo yafata ubutaka na yo aratwarwa, n’ibisheke nahateye hamaze gutwarwa ibigundu 48.”

Jean de Dieu Murindwa na we avuga ko amazi aturuka mu muhanda yamutwariye umurima w’inyanya n’uw’ubutunguru, amutwarira ibisheke n’ibijumba yari afite mu kabande.

Ahangaha hahoze umurima wahingwagamo inyanya n'indi myaka
Ahangaha hahoze umurima wahingwagamo inyanya n’indi myaka

Iki kibazo cy’imirima itwarwa n’amazi kuva uyu muhanda wakorwa ngo bagiye bakigeza ku buyobozi bukabizeza ko kizakemurwa, ariko na n’ubu nta kirakorwa.

Ngirabanyiginya ati “Ntaho tutagiye. Ku kagari no ku murenge, bakatwandika, tugategereza ngo bazatwishyura tugaheba.”

Emmanuel Kabayiza na we avuga ko bari bababwiye ko bazabariha imirima yabo yangiritse, hanyuma bagakora umuyoboro uyobora amazi mu kabande, ariko nta na kimwe bakorewe.

Abafite imirima mu duce tumanukiramo aya mazi bifuza ko barihwa ibyabo byangijwe, ariko hakanubakwa umuferege uyayobora neza kugera mu kabande kugira ngo imirima yabo idakomeza gutwarwa.

Amazi agenda akora umukoki utwara imirima
Amazi agenda akora umukoki utwara imirima

Samuel Ntivuguruzwa uturiye aho amanukira ati “Mu gihe cyose batayubakiye, ntekereza ko mu myaka nk’itatu imirima y’imusozi izaba irimo umukoki munini cyane, naho iyo mu kabande ikazaba yamaze gutwarwa yose. Nyamara ubutaka ni bwo budutunze, tukanabukuramo amafaranga y’ishuri y’abana.”

Murindwa na we ati “Njyewe ntekereza ko bari bakwiye kubanza kutwishyura ibyacu byangijwe n’ariya mazi, hanyuma bakanayobora neza kugira ngo areke kwangiza n’ahasigaye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu, Jean Paul Hanganimana, avuga ko biteguye gufatanya n’abaturage bagakora ku buryo bagabanya umuvuduko w’aya mazi.

Amazi yakoze umukoki aho agenda anyura
Amazi yakoze umukoki aho agenda anyura

Ati “tuzacukura ibyobo bizajya bigabanya umuvuduko w’ayo mazi, hanyuma dushyireho n’inzitiro zishobora guhagarika amazi n’imyanda yose biba byamanukanye.”

Ibi ngo bazabikora mbere y’uko imvura y’umuhindo igwa.

Hanganimana anavuga ko Kompanyi ya Horizon yakoze uyu muhanda iteganya kubaka urukuta rutuma ubutaka budakomeza gutwarwa mu nkengero z’umuhanda, ari na bwo urebye ahanini bwuzuza imicanga mu mirima yo mu kabande.

Vincent Nkundimana yahisemo gutera ibisheke mu murima we ngo udakomeza gutwarwa, ariko amazi aturuka mu muhanda yamaze gutwara ibigundu 48
Vincent Nkundimana yahisemo gutera ibisheke mu murima we ngo udakomeza gutwarwa, ariko amazi aturuka mu muhanda yamaze gutwara ibigundu 48
Imirima yo mu kabande yagiyemo umusenyi wazanywe n'amazi aturuka mu muhanda
Imirima yo mu kabande yagiyemo umusenyi wazanywe n’amazi aturuka mu muhanda
Mu kabande imirima yaratwawe
Mu kabande imirima yaratwawe
Umucanga umanurwa n'amazi wishe imyaka yari ihinze mu kabande
Umucanga umanurwa n’amazi wishe imyaka yari ihinze mu kabande
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka