Gicumbi: Yatwitse amakara umuriro ufata umusozi wose urashya

Murema Alphonse yatwitse icyokezo cy’amakara maze tariki 27/02/2012 umuriro uratomboka uba mwinshi ufata umusozi wose urashya urakongoka mu kagari ka Ngange umurenge wa Muko akarere ka Gicumbi.

Iyo nkongi y’umuriro nta muntu yahitanye cyangwa ngo yangize imyaka kuko aho yatwikiraga amakara ari mu ishyamba. Hangiritse ibidukikije gusa.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muko bwaciye Murema amafaranga 50 000 nk’uko biteganywa n’itegeko rihana uwangije ibidukikije ndetse banamutegeka kuba ahagaritse igikorwa cyo gutwika amakara.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka