Gicumbi: Amazi ava mu nkambi y’impunzi ya Gihembe yateje inkangu mu mirima y’abaturage

Abaturage batuye mu murenge wa Kageyo wo mu karere ka Gicumbi cyane cyane abatuye mu kagari ka Gihembe gaherereyemo inkambi y’impunzi z’abanyekongo, baravuga ko batewe inkeke n’ingaruka zitandukanye zituruka ku mikoki iterwa n’amazi aturuka muri iyi nkambi.

Kuri uyu wa kabiri tariki 9 Kamena 2015 Kigali Today yari yahigereye ngo irebe uko bimeze, abaturage bayitangariza ko hari imikokiiteye ubwoba ku buryo imaze kugwamo abantu bagera muri batandatu bose bagapfa.

Umuhanda wacitsemo kabiri kubera amzi ava mu nkambi.
Umuhanda wacitsemo kabiri kubera amzi ava mu nkambi.

Murengerantwari Augustin umwe mu baturage batuye aka gace, atangaza ko uretse kuba umuntu guhitana ubuzima bw’abantu, amazi atwara n’ubutaka bugatenguka ku buryo usanga umusozi wose wararidutse.

Yagize ati “Amaterasi yose ubona hepfo hano azagenda kuko iki kibazo twarakivuze ngo ubuyobozi bugikemure twarahebye.”

Mu rwego rwo kugerageza guhangan n’iki kibazo abaturage batuye muri aka gace bagenda bashyiraho ibiti kugirango babashe gutambuka. Gusa biba biteye imbogamizi ku bana no ku bageze mu zabukuru guca aho hantu.

Uyu mukoki umaze guhitana ubuzima bw'abantu batari bake.
Uyu mukoki umaze guhitana ubuzima bw’abantu batari bake.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwo buvuga ko iki kibazo kirenze ubushobozi bwabo kuko bisaba amafaranga arenze ingengo y’imari, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Kgenzi Stanislas.

Kagenzi avuga ko kugirango iyo mikoki ibashe gutunganywa neza bizatwara akayabo kangana na miliyari 72 kandi akarere ka Gicumbi ntazo kabona.

Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza no gukucyura impunzi (MIDIMAR), ivuga ko iki kibazo cy’aya mazi ava muri iyi nkambi ya Gihembe ikizi ndetse ko ubu yatanze isoko ryo gutunganya iyi mikocyi nk’uko bitangazwa na Ntawukuriryayo Frederic ushinzwe itangazamakuru muri iyi Ministeri.

Abaturage bagerageje gushyiraho ibiti ngo babase gutambuka.
Abaturage bagerageje gushyiraho ibiti ngo babase gutambuka.

Avuga ko hari umushinga watangijwe wo kubungabunga ibidukikije mu nkambi ukaba ari nawo uzakora iyi mikocyi. Iyi Minisiteri nitangira gutunganya iyi mikoki abaturage bizeye ko ibibazo yabateraga bizahita birangira.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka