Gicumbi: 2023 uzasiga basazuye amashyamba kuri hegitari 360

Ku bufatanye bw’umushinga Green Gicumbi, Akarere ka Gicumbi gafite intego yo kuzasazura amashyamba ku buso bungana na hegitari 360 mu mwaka wa 2023.

Biyemeje gusazura amashyamba no gutera andi
Biyemeje gusazura amashyamba no gutera andi

Umukozi w’ako karere ushinzwe ubuhinzi, Nzeyimana Jean Chrisostome, avuga ko impamvu aka karere kihaye iyo gahunda ari uburyo bwo kongera ubuso buteyeho amashyamba, ariko cyane cyane kurwanya isuri bitewe n’uko aka karere kagizwe n’imisozi ihanamye.

Nzeyimana avuga ko mu mwaka wa 2022 babifashijwemo na Green Gicumbi, umushinga ukorera muri aka karere, wabafashije gusazura abashyamba ku buso bungana na hegitare 747 ha.

Ati “Gahunda dufite ni iyo kongera ubuso buteyeho amashyamba, kugira ngo tubungabunge ubutaka tuburinda gutwarwa n’isuri, cyane cyane mu bihe by’imvura kuko aribwo usanga ahantu h’imisozi miremire ihanamye hibasirwa cyane, ubutaka bugatwarwa bigatera igihombo umuturage ndetse bikangiza n’imyaka iri mu murima.

Ubu mu Karere ka Gicumbi ubuso buteyeho amashyamba bwose bungana na 23,024 ha, naho ubuso buteyeho ibiti bivangwa n’imyaka (agroforestry) bungana na 14,007ha.

Ibiti bivangwa n’imyaka biterwa ku miringoti no hagati mu myaka, no ku materasi y’indinganire.

Ati “Nk’ibiti bivangwa n’imyaka dutera twavuga nka Gereveriya (Grevillea robusta), Markhamia lutea, Calliadra callotirsis, Leucaena leucocephara, Maespsis emnii, n’ibindi”.

Aka karere kandi kateye ibiti ahahoze inkambi ya Gihembe yabagamo impunzi z’Abanyekongo, ku buso bungana na hegetari 40 mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zaterwaga n’isuri yibasiraga aka gasozi, kubera ko nta biti byari bikiharangwa, kuko ngo wasangaga impunzi zarabitemye kubera gushaka inkwi zo gucana.

Gahunda ni ugutera ibiti byinshi
Gahunda ni ugutera ibiti byinshi

Nzeyimana avuga ko mu rwego rwo kubungabunga amashyamba abaturage bigishijwe ko utema igiti kimwe ugatera bibiri, mu rwego rwo kwirinda ko imusozi iba ubutayu bityo ntibabashe guhangana n’isuri itwara ubutaka.

Imibare igaragaza ko ku buso bungana na 30.4% by’ubutaka bw’Igihugu buriho amashyamba, 46.5% ari kimeza naho 53.5% ari amaterano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Green Gicumbi ni projet nziza ariko imishyiririre mu bikorwa yayo niyo idakorwa neza. Kagenza akwiye kubikosora, projet ikagera mu karere kose, abaturage bose b’akarere bakaba served kimwe. Ubu ibikorwa si Green Gicumbi kuko igice kinini cy’akarere kidakirwaho. Hakwiye kdi kwibandwa mu gicecyasigaye inyuma gikikije Muhazi. Nta muhanda, nta bikorwaremezo bindi. Ikibabaje nuko hakurya yaho muri Gatsibo bimeze neza. Ubuyobozi bw’akarere bugire icyo bukora mu icyo gice rwose kuko kirababaje kdi ari igice nyaburanga

Cyiza yanditse ku itariki ya: 8-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka