Gereza z’u Rwanda mu nzira yo guca burundu icanwa ry’inkwi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rutangaza ko rwashyize imbere kurengera ibidukikije, kuko kugeza ubu muri gereza 13 ziri mu gihugu, 3% gusa ari ho hagicanwa ibikomoka ku biti.

Biyogaze itekeshwa ku kigero cya 65% muri gereza zo mu Rwanda
Biyogaze itekeshwa ku kigero cya 65% muri gereza zo mu Rwanda

Urwo rwego rubivuga kuko ngo rufite ibyangombwa bihagije byarufasha guca burundu ibicanwa bikomoka ku biti, ari yo mpamvu rwabishyizemo imbaraga kandi rukizera ko ruzabigeraho mu gihe cya bugufi, cyane ko binafasha mu kurengera ubuzima bw’abari muri gereza.

Komiseri mukuru wa RCS, CG George Rwigamba, avuga ko urwo rwego rufite gahunda yo guca burundu ikoreshwa ry’ibikomoka ku biti nk’ibicanwa hagamijwe kurengera ibidukikije, kuko hari ibindi basanzwe bakoresha bashaka kongera.

CG Rwigamba avuga ko intego ari uko gereza zigiye gucana ibidakomoka ku biti 100%
CG Rwigamba avuga ko intego ari uko gereza zigiye gucana ibidakomoka ku biti 100%

Agira ati “Muri gereza dufite mu gihugu uko ari 13, 65% bacana biyogaze, 32% bacana ibikomoka ku bisigazwa byo mu nganda z’umuceri (briquettes). Bivuze ko 3% gasigaye ari ho honyine bakoresha inkwi, gusa dufite gahunda yo kugera ku 100% mu gucana ibidakomoka ku biti mu rwego rwo kurengera ibidukikije”.

Iyo ntego yo guca burundu ikoreshwa ry’inkwi mu magereza yo mu Rwanda, RCS iteganya ko izaba yagezweho mbere y’uko uyu mwaka wa 2020 urangira, nk’uko umuvugizi w’urwo rwego, SSP Hilary Sengabo abisobanura.

Ati “Intego dufite ni uguhagarika burundu gucana inkwi mu magereza. Nk’uko bigaragara ubu ahenshi dukoresha biyogaze, ahandi ni briquettes kandi ziragurwa, rero tugiye kongera ubushobozi ku buryo bitarenze uyu umwaka ahakoreshwa inkwi hose bazaba bakoresha briquettes, bityo gucana inkwi tubisezerere burundu”.

Mu mpera za 2015, gucana biyogaze mu magereza byari kuri 53%, briquettes zacanwaga zari kuri 32% naho inkwi zakoreshwaga kuri 14.29%, bivuze ko habayeho igabanuka rigaragara ry’icanwa ry’inkwi, ari na byo bitanga icyizere cy’uko bidatinze, gucana inkwi bizahagarara.

Briquettes ni zo zigiye gucanwa ahari hasigaye hacanwaga inkwi
Briquettes ni zo zigiye gucanwa ahari hasigaye hacanwaga inkwi

Nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG), mu Rwanda abagera kuri 83% bacana ibikomoka ku biti no ku bindi bimera, abacana ibikomoka kuri peteroli ni 9.7%, abakoresha amashanyarazi ni 1.3%, na ho abacana ibindi bakaba bari hafi ya 0.5%.

Icyo kigo kigaragaza kandi ko mu cyaro ari ho icanwa ry’ibikomoka ku biti ricyiganje kuko riri hejuru ya 90%.

Icyakora mu kugabanya ubukana bw’icyo kibazo, muri uyu mwaka hari umushinga ugiye gutangira uzafasha kugabanya umubare w’ibiti bitemwa bigiye gucanwa, ahubwo abantu bagashishikarizwa gukoresha imbabura za ‘cana make’, uwo mushinga ukazatwara miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Uwo mushinga uterwa inkunga n’Umuryango w’ibihugu by’Uburayi (EU), ufite intego zo kuzamura ikoreshwa ry’amashyiga ya rondereza ndetse no guha abatuye mu cyaro imbabura za cana make.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka