‘Gatsibo igwije imbuto’, igisubizo ku mirire mibi
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko mu myaka itatu uhereye ubu, hagiye guterwa ibiti by’imbuto ahantu hatandukanye ku buryo bizagabanya imirire mibi, muri gahunda bise Gatsibo igwije imbuto.

Ku ikubitiro hazaterwa ibiti by’imbuto 38000, bigaterwa ahari inyubako za Leta, ibiro by’Akarere, Utugari, amashuri, ibigo by’ubuvuzi, ku mihanda ndetse no mu ngo z’abaturage.
Umuhongerwa Emelienne, umwe mu baturage witabiriye gutera ibiti, avuga ko ubusanzwe kubona imbuto mu Karere kabo ari ibintu bigoranye.
Kuba bagiye kubona ibyo batera ubwabo, ndetse bigaterwa n’ahantu henshi ngo bizabafasha kurimbisha agace batuyemo ariko nanone bakabona imbuto zo kurya.
Ati “Abantu bagiraga imbuto ni abateye ibiti byazo mu ngo zabo, none kuba bigiye guterwa ku muhanda natwe tukabibona bizadufasha kuko harimo imbuto zizajya zigaburirwa abana, zigatunga imiryango zibaye nyinshi zikagurishwa zikagirira akamaro abantu muri rusange.”
Akomeza agira ati “Imbuto zivura bwaki kandi zigatuma abana bakura neza, nituzibona ku bwinshi bizatuma abana bacu bakura neza.”

Iyi gahunda yiswe ‘Gatsibo igwije imbuto’, byakozwe ku wa Gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2022, mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ukwakira.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko iyi gahunda yitezweho kurandura ikibazo cy’imirire mibi mu bana.
Agira ati “Imbuto zituma abantu bagira indyo yuzuye umubiri ukenera, ariko nk’Igihugu tugifite abana baragarwaho imirire mibi, abahanga batubwira ko imbuto ari kimwe mu byarwanya iyo mirire mibi.”
Avuga ko bagiye gushyira ubuhumbikiro bw’imbuto muri buri Kagari, urubyiruko rw’abakorerabushake akaba aribo bazahabwa akazi ko kurebera ubu buhumbikiro, hanyuma Akarere kakazabagurira ariko uru rubyiruko rukazanafatanya n’abaturage gutera ibyo biti by’imbuto, ndetse bakanabikurikirana kugeza bikuze.

Byitezwe ko iyi gahunda yemejwe n’inama njyanama izamara igihe cy’imyaka itatu, ikazatwara Miliyari imwe y’Amafaranga y’u Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza kurwanya imirire mibi kubana kuko nirwanda rwejo hazaza Gatsibo turashoboye