Gatsibo: Bahagurukiye abatwika amashyamba

Inama y’umutekano y’akarere ka Gatsibo yateranye tariki 28/02/2012 yemeje ko abatwika amashyamba muri ako karere bagomba gushakishwa bagahanwa kuko bangiza gahunda za Leta zo kongera ubuso bw’amashyamba.

Nubwo akarere ka Gatsibo katihagije ku mashyamba ntibibuza bamwe mu baturage kwangiza ayahari kandi agira uruhare mu gukurura imvura bigatuma akarere kagira ibihe by’imvura byiza.

Mu kwezi kwa Gashyantare, umuturage yatwitse hegitare zigera kuri 2 z’ishyamba mu murenge wa Gatsibo. Hari hashize igihe hari irindi shyamba ryo mu murenge wa Murambi ryigabijwe na rwiyemezamirimo wagombaga kurikorera aritwikamo amakara undi abazamo imbaho.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Ambroise Ruboneza, avuga ko ikibazo cy’itwikwa ry’amashyamba rigomba guhagarara bitabaye ngombwa ko bikomeza kuko gutwika amashyamba bigira ingaruka ku mibereho y’abaturage n’ubukungu bw’igihugu kandi Leta iba yatanze amafaranga menshi mu kuyabungabunga.

Kubera gahunda yo kongera amashyamba u Rwanda rufite, banki nyafurika itsura amajyambere yarugeneye inkunga y’amayero miliyoni 4.59 mu rwego rwo gufasha u Rwanda kwita ku mashyamba no kuyongera.

Ibikorwa byo kongera amashyamba mu Rwanda bizatuma u Rwanda rushobora kwinjiza amafaranga atangwa n’inganda zikomeye zisohora imyuka yangiza ikirere.

Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije giherutse gusobanurira abanyenganda bakorera mu Rwanda uburyo bashobora kugabanya guhumanya ikirere maze izonganda zikabaha amafaranga.

Ishyamba rizitabwaho ni irya Gishwati aho kurisana mu gihe cy’imyaka 3 bishobora kuzatanga akazi ku baturage bagera kuri 400 bagashobora kwikura mu bukene.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka