Gasabo: Abagize korali Ambassadors of Christ bateye ibiti bisaga 1,600

Mu kwizihiza imyaka 30 imaze ikora ibikorwa bitandukanye byubaka abantu binyuze mu ndirimbo n’ibitaramo, abagize Ambassadors of Christ Choir, kuri uyu wa Gatanu tariki 5 ukuboza 2025, bateye ibiti bisaga 1,600 mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Abagize korali Ambassadors of Christ bateye ibiti bisaga 1,600 muri Gasabo
Abagize korali Ambassadors of Christ bateye ibiti bisaga 1,600 muri Gasabo


‎Ni igikorwa cyitabiriwe n’abanyamuryango ba Ambassadors of Christ Choir, yaba ababa mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, kuko bagaragaza ko gisobanuye byinshi kuri bo.‎

‎Kayijuka Moses watangiranye na Ambassadors of Christ Choir mu myaka 30 ishize, avuga ko uretse ibi biti bateye uyu munsi, mu rugendo rw’imyaka 30 bamaze batangiye umurimo w’Imana, banishimira ibindi bikorwa nk’iby’isanamitima bagiramo uruhare.

Yagize ati “Kuva twatangira, dufite ibikorwa byinshi dukora birimo gusura abari mu magororero nk’i Gikondo n’ahandi, dusura abarwayi kwa muganga, abihebye kubera impamvu zitandukanye, abo bose kimwe n’abandi iyo twabasuye turabaririmbira tukanabasengera. Nguwo umurimo dukora nka Ambassadors of Christ Choir.”

Ibi kandi anabihurizaho na mugenzi we Oliva Mushikiwabo, wavuze ko umurimo w’Imana bakora bahisemo kuwunyuza mu ndirimbo, ari na ko bafasha abababaye, gusa mu rwego rwo kugaragaza ko bahereye hasi none ubu bakaba bamaze kwaguka, bahisemo gutera ibiti ngo babungabunge ibidukikije ariko banagaragaze urugendo banyuzemo.

Agira ati “Iyo uteye igiti, kirakura kikagira amashami, natwe ni ko twakuze ndetse ubu dufite na bagenzi bacu baba mu mahanga baje kwifatanya natwe. Igiti rero gihura n’imbogamizi z’uko hari abagitema amashami, natwe ni iyo mpamvu hari imbogamizi muri iyi myaka yose twagiye duhura na zo, icyakora twarazirenze kubera Imana.” ‎

‎Patience Mutamba uba muri Australia, avuga ko nk’urubyiruko rwa Ambassadors of Christ Choir, baba bagomba gukora umurimo w’Imana batitaye kuho baherereye.

‎Ati "Nk’urubyiruko twumva ko dufite umukoro wo gukora umurimo w’Imana aho turi hose. Gusa impamvu yo gutera ibiti, ni uko gifite akamaro kanini mu buzima kandi kikaba kimara imyaka myinshi."

Bahamya ko igiti kigira uruhare runini mu buzima bw'abantu
Bahamya ko igiti kigira uruhare runini mu buzima bw’abantu



‎Umuyobozi wa Ambassadors of Christ Choir Muvunyi Roben, yavuze ko impamvu bahisemo gutera ibiti, ari uko igiti giterwa ari urugemwe, kigakura, kikagira amashami ndetse kikamara imyaka myinshi, ndetse ngo bikaba bisa neza nk’urugendo rwabo, aho batangiye ari mbarwa none ubu bakaba basaga 200 nyuma y’imyaka 20.

‎Yagize ati "Twahisemo gutera ibiti kuko bishobora kumara imyaka 500, ikaba yanarenga, ndetse twifuza gutera intambwe tugakomeza guteza imbere umurimo w’Imana. Ikindi ni uko igiti ari ubuzima, gutera ibiti ni ukurengera ibidukikije ndetse no gufatanya n’Igihugu kwesa umuhigo wo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 53% bitarenze mu mwaka wa 2029."

‎Yongeyeho ko muri uru rugendo rw’imyaka 30, bafashijwe n’Imana ndetse no gukunda umurimo wayo binyuze mu ndirimbo, gusa anagaragaza zimwe mu mbogamizi bahuye na zo.

Ati "Ntabwo imbogamizi zabura mu murimo w’Imana, mwagiye mwumva impanuka twakoze ndetse tukanatakaza bamwe muri twe, ariko twarashibutse tuba umuryango mugari."

‎Mudaheranwa Regis, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo, yashimye abanyamuryango ba Ambassadors of Christ Choir, ku kuba bateye ibiti bigabanya imyuka ihumanya ikirere, asaba n’abandi banyamadini n’amatorero kubigiraho.

‎Yagize ati "Kuba mwateye ibiti kandi ntimutere kimwe, ni ikigaragaza ko mubiha agaciro, ndetse kuba uyu munsi mwagize uru ruhare ni ikintu turashishikariza n’abandi banyamadini n’amatorero."

Nyuma yo gutera ibiti banaganiriye
Nyuma yo gutera ibiti banaganiriye


‎Dr Ivan Gasangwa, uyobora ishami ry’ubushakashatsi mu kigo cy’Igihugu cy’Amashyamba, yasabye abanyamuryango ba Ambassadors of Christ Choir kwita ku biti bateye, kuko iyo bitewe ntibyitabweho n’ubundi umusaruro byatewe byitezweho utaboneka.
Yagize ati “Ibi biti mwibitera gusa, ahubwo ni mu bikuze. Impamvu ni uko igiti nyuma yo kugitera usabwa no kucyitaho kugeza gikuze kikaguha wa musaruro wari ucyitezeho, ndetse ukaba unafashije mu kurengera ibidukikije no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.”

Mu biti 1,600 byatewe, 30 bya mbere bihagarariye imyaka 30 y’umurimo w’lmana. Iki gikorwa kirerekana gukura, kuramba no gufasha sosiyete, kandi cyitabiriwe n’amatsinda yose agize Korali: abashinze iyi Korali, abaririmbyi b’ubu ndetse n’abana b’abayigize.

Ibindi bikorwa bizabanziriza umunsi nyamukuru wo kwizihiza imyaka 30 iyi korali imaze uzizihizwa mu mwaka utaha wa 2026, harimo kurwanya ibiyobyabwenge ku kirwa cya Iwawa, guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gukora igiterane cy’ivugabutumwa mu igororero rya Nyarugenge i Mageragere ndetse n’ibindi.

Mu myaka 30 ishize, iyi Korali yatanze ubutumwa bwiza ibunyuza mu ndirimbo zo kuramya Imana, gusana no guhumuriza imitima y’abantu mu bihugu birimo Uganda, Kenya, u Burundi, Angola, Zambia, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka