Gakenke: Polisi ifatanyije n’abaturage bakoze umuganda wo kubungabunga ibidukikije

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14/06/2013, Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke iri kumwe n’abaturage bo mu Murenge wa Gakenke bakoze umuganda wo gutoragura amashashi no kubaka rondereza mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Uyu muganda watangiriye mu Gasentere ka Nyabutaka, Akagali ka Rusagara ho mu Murenge wa Gakenke, hatoragurwa amashashi n’uducupa twa plastique. Abapolisi n’abasirikare berekereye abaturage uburyo hubakwa amashyiga akoresha inkwi nke azwi nka “rondereza”.

Uretse ibikorwa bijyanye no kubungabunga ibidukikije, abaturage na Polisi bakoze umuhanda ungana na km 1.5 mu Mudugudu wa Gahondo ho mu Kagali ka Rusagara, ibikorwa byose by’umuganda byahawe agaciro ka miliyoni 1.5.

Abapolisi n'abasirikare bubaka Rondereza. (Foto:L. Nshimiyimana)
Abapolisi n’abasirikare bubaka Rondereza. (Foto:L. Nshimiyimana)

Supt. Rwangombwa Dieudonné uhagarariye Polisi mu Karere ka Gakenke yakanguriye abaturage kwicungira umutekano batanga amakuru ku nzego zitandukanye zibegereye, bakirinda ibiyobyabwenge kuko biza ku isonga mu bitera ihungabana ry’umutekano.

Umuyobozi wa Polisi yibukije abaturage ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ritareba gusa abagore kuko hari n’abagabo bahohoterwa, abasaba kurirwanya bivuye inyuma.

Ubwo yagarukaga ku bikorwa byakozwe muri iki cyumweru cyahariwe Polisi “Police week”, yavuze ko uyu munsi hari hateganyijwe kwigisha abaturage kurwanya inkongi z’umuriro ariko bitewe na gahunda z’akarere, bahisemo gukora umuganda, icyo gikorwa kizakorwa ejo.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, witabiriye uwo muganda yasabye abaturage kubungabunga ibidukikije bakoresha rondereza kuko ibarinda gukoresha inkwi nyinshi aho kumva ko rondereza ari iy’ubuyobozi.

Abaturage bakora umuhanda mu mudugudu wa Gahondo. (Foto:L.Nshimiyimana)
Abaturage bakora umuhanda mu mudugudu wa Gahondo. (Foto:L.Nshimiyimana)

Mu mihigo y’umwaka utaha, umuhigo wa rondereza n’uturima tw’igikoni biri mu bintu bizitabwaho by’umwihariko nyuma y’uko bisa nk’aho byasubiye inyuma; nk’uko umuyobozi w’akarere yakomeje abishimangira.

Icyumweru cyahariwe Polisi mu Karere ka Gakenke cyatangiye tariki 11/06/2013, aho abaturage bigishijijwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibiyobyabwenge no kugenda neza mu muhanda hirindwa impanuka. Biteganyijwe ko kizasozwa tariki 16/06/2013.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka