Drones zatangiye kwifashishwa mu gukurikirana abangiza ibidukikije

Minisiteri y’ibidukikije yatangaje ko yatangiye gukoresha utudege duto tutagira abapilote (Drones), mu rwego rwo gukurikirana abangiza ibidukikije mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Drones zatangiye kwifashishwa mu gukurikirana abangiza ibidukikije
Drones zatangiye kwifashishwa mu gukurikirana abangiza ibidukikije

Ubwo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda, yatangiraga igikorwa cyo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye, yerekeranye n’imihindagurikire y’ibihe, yashyiriweho umukono i Rio de Janerio muri Brazil, ku wa 05 Kamena 1992, Minisitiri w’ibidukikije Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya, yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’abangiza ibidukikije hatangiye gukoreshwa za drone.

Yagize ati “Turabizi ko drone zakwifashishwa mu kurengera ibidukikije, ni na yo mpamvu dufatanyije n’umufatanyabikorwa wacu UNDP, ubu turimo guha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) drones zidufasha mu gukurikirana iyitabwaho ry’ibidukikije ndetse n’iyangirizwa ryabyo, aho zigenda zigatanga n’ijwi, abo zisanze barimo kwangiza, cyane cyane abari mu bikorwa byo gutema amashyamba ya Leta, drone yabagera hejuru ikababwira iti twakubonye hagarara aho ngaho.”

Akomeza agira ati “Hari ahantu hari ibikorwa byangiza ibidukikije tudashobora kugera, hahandi usanga uzajya no kumugeraho yaragiye, ubwo rero drones ni zo zisigaye zidufasha dufatanyije na RIB. Ikindi twashima ni uko na RIB yashyizeho ishami ry’ibidukikije mu mikorere yabo, ndetse na Polisi y’Igihugu.”

Nubwo abagize iyo Komisiyo bashimiye intambwe imaze guterwa mu kurengera ibidukikije, aho batanze urugero rw’ibikorwa byakozwe mu kubungabunga ibishanga n’ibindi, ariko banagaragaje ko hakirimo imbogamizi, kuko mu nganda by’umwihariko iz’icyayi hagikoreshwa ibiti byinshi byiganjemo iby’inturusu, kandi zivoma amazi menshi mu butata, ibintu bikibangamiye cyane ibidukikije.

Mu gihe cy’ibyumweru bitatu, abagize iyo Komisiyo bazasura banagirane ibiganiro n’inzego zose zifite aho zihuriye no kurengera ibidukikije.

Mu rwego rwo kurushaho kurengera ibidukikije, Minisiteri y’ibidukikije ivuga ko mu mwaka wa 2030 u Rwanda ruzaba rumaze kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 38%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka