Dore ibihano biteganyirizwa abatubahiriza amabwiriza ajyanye no gucunga imyuka ihumanye

Ku wa Mbere tariki 25 Kanama 2025, u Rwanda rwatangije ku mugaragaro isuzuma ry’imyuka iva mu binyabiziga, Minisiteri y’Ubutabera ikaba yaranasohoye amabwiriza mashya agena ibyerekeye imyuka ihumanya ikirere, akanasobanura amande n’ibihano bihabwa abatubahiriza ayo mabwiriza.

Iryo tegeko ryemejwe na Cabinet ku ya 30 Nyakanga, risimbura iryo mu kwezi kwa Nzeri 2018 ryagengaga ibyerekeye imyuka ihumanya ikirere.

Ayo mabwiriza yatangiriye gukurikizwa kuri uyu wa Mbere, ateganya amande ari hagati ya 25,000Frw na Miliyoni 5Frw ku byaha bitandukanye, bijyanye no gucunga imyuka ihumanya ikirere.

Ibihano byinshi bimeze nk’ibyari biteganyijwe mu mategeko yo mu 2018, ariko hakiyongeraho uburyo bukomeye bwo kubishyira mu bikorwa.

Ibihano biteganyijwe:

• Abatari abatwara ibinyabiziga: Umuntu wese (utari umushoferi) utubahirije ibisabwa bijyanye n’iyoherezwa mu kirere ry’imyuka azacibwa amande ya Miliyoni 3Frw.

• Abafite ibinyabiziga: Kutubahiriza amabwiriza ajyanye n’imyuka bituma ucibwa amande ya 25,000Frw, akishyurwa hajemon’imbaraga za Polisi y’u Rwanda bibaye ngombwa.

• Ibikorwa bihumanya bidafite uruhushya: Abacuruzi cyangwa abantu ku giti cyabo bakora batabiherewe uruhushya bazacibwa amande ya Miliyoni 3Frw.

• Kwirengagiza amabwiriza yo kubahiriza ibisabwa: Uwanga kubahiriza amabwiriza ajyanye n’ubuziranenge bw’umwuka, azacibwa amande ya Miliyoni 2Frw.

• Kwanga guhagarika ibikorwa bihumanya: Uwanga guhagarika ibikorwa bihumanya ashobora gucibwa amande kugera kuri Miliyoni 5Frw.

• Kutubahiriza amabwiriza yihutirwa: Kutubahiriza ingamba zo gukumira impanuka bihanishwa amande ya Miliyoni 3Frw.

• Kwangira igenzura: Kwangira abagenzuzi, gutanga amakuru atari yo cyangwa kubangamira abashinzwe kurengera ibidukikije, bihanishwa amande ya 500,000Frw.

• Kunanirana gutanga raporo: Kudatanga raporo ku myuka ihumanya yagucitse ku bw’impanuka mu gihe cyagenwe, bihanishwa amande ya Miliyoni 1Frw.

Uretse ibihano by’amande y’amafaranga, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA), Umujyi wa Kigali cyangwa inzego z’imirenge n’uturere, bashobora gutegeka abarenze ku mategeko gusana, gusubiranya, kunoza cyangwa gutunganya ahakomoka imyuka ihumanya.

Abazakomeza kurenga ku mabwiriza bashobora gutegekwa guhagarika by’agateganyo, cyangwa burundu ibikorwa bihumanya.

Amande yose agomba kwishyurwa mu minsi irindwi uhereye igihe umuntu abimenyesherejwe, mu gihe kwishyura bitinze hazajya hongerwaho 0.5% y’ubukererwe ku munsi.

Mu gihe REMA n’inzego z’ibanze ari bo bashyira mu bikorwa ibihano byinshi, Polisi y’u Rwanda ni yo ifite ububasha bwo kugenzura imyuka iva mu binyabiziga bikoresha moteri.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka