#COP29: U Rwanda rwiteguye gushishikariza Isi gushora imari mu kurengera ibidukikije
Kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 kuzageza ku ya 22 Ugushyingo 2024, mu Mujyi wa Baku muri Azerbaijan hatangiye inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP29) aho u Rwanda ruzifatanya n’ibindi bihugu mu gushaka ibisubizo bihundura icyerekezo cy’Isi.
Intumwa z’u Rwanda zageze muri iki gihugu zijyanye intego zirimo guharanira ko muri iyi nama hagomba gufatirwamo ingamba zikomeye zo kurwanya imihindagurikire y’ikirere, gushora imari mu kurengera ibidukikije, ndetse no gushyigikira imishinga yo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.
U Rwanda rurifuza ko Isi ishyiraho intego nshya zihuriweho mu bijyanye n’ishoramari mu kurengera ibidukikije mu buryo bufatika cyane cyane amafaranga ashyirwa mu bikorwa byo gushyigikira abahuye n’ibihombo biterwa n’ingaruka z’ibihe ndetse no gusana ibyangiritse bikajyana n’ingamba zifatika zo kurwanya imihindagurikire y’ikirere.
Ku ruhande rw’iyi nama, Teddy Mugabo Mpinganzima, umuyobozi w’ikigega cyo kubungabunga ibidukikije cy’u Rwanda (Rwanda Green Fund), yitabiriye ikiganiro cyagarukaga kubaka ubudahangarwa, ibidukikije, binyuze mu ruhare abaturage bagira mu kurengera urusobe rw’ibidukikije karemano.
Tedy Mugabo yagaragaje hashyizweho iki kigega kubera ko u Rwanda rwemera ko ibidukikije ari inshuti ya buri muntu, bityo hakwiye no kubakwa ubudahangarwa mu kubirengera.
Ygaragaje ko ari yo mpamvu hashowe imari mu kongera gusubiranya igishanga cya Nyandungu, cyagizwe icyanya cyahariwe urusobe rw’ibinyabuzima aho uyu munsi abantu 6.000 buri kwezi bahasura kuko hagizwe ahantu bashobora kuza bakaruhukira.
Yagize ati, "Muri bo, 90% ni Abanyarwanda, ibyo bikaba bitwereka ko iriya Pariki ya Nyandungu, atari igishanga gusa, ahubwo ko ari ahantu Abanyakigali bishimira cyane.”
U Rwanda rugaragaza ko busabe bwo gushora imari mu kurengera ibidukikije, ari ikintu cy’ingenzi cyane kugira ngo ibihugu byibasiwe cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere bihabwe inkunga ihamye ibifasha kongera kwiyubaka no gufasha imiryango ifite ubushobozi bwo guhangana n’ibiza biterwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
U Rwanda rugaragaza ko muri iyi nama ya COP29, ikintu cya mbere cyo kwitabwaho ari hakenewe inkunga ihamye yo gufasha abaturage bahura n’ingaruka zikomeye z’ibiza biterwa n’imihindagurikire y’ikirere.
Uyu mwaka intego nyamukuru y’u Rwanda, ni ugushimangira akamaro ko gushora imari mu gushaka ibisubizo by’igihe kirekire mu gufasha ibihugu bidafite ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
COP29 irarebera hamwe ingingo zitandukanye zirimo n’uburyo ibihugu biteganya kugabanya ubushyuhe bwibasiye Isi nk’uko bikubiye mu masezerano ya Paris yo mu 2015, agamije gufata ingamba zo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe ryibasiye Isi.
Iyi nama kandi ifite intego yo gukusanya inkunga yo gushyigikira ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, kugira ngo biteze imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira no kugabanya mu buryo bushoboka imyuka ihumanya ikirere.
Kugeza ubu, ibihugu bikize byari byasezeranyije inkunga ingana na miliyari 100 z’Amadolari ya Amerika ku mwaka hagati ya 2020 na 2025, isezerano ritubahirijwe ku gihe, ndetse ibi byasubije inyuma ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere cyane cyane mu bihugu bikennye.
Inama ya COP29 yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu 198, barimo abakuru b’ibihugu bagera ku 100, abahagaragariye imiryango mpuzamahanga n’impirimbanyi mu kubungabunga ibidukikije.
Ohereza igitekerezo
|