CICR yamurikiye Gereza ya Rubavu biyogazi ikoreshwa mu gutekera abagororwa
Ubuyobozi bw’umuryango wita ku mbabare (CICR) bushinzwe amazi n’isuku bwamurikiye gereza ya Rubavu ikigega cya biyogazi (biogas) izajya ikoreshwa mu gutekera abagororwa no kongera isuku n’isukura muri iyi gereza, kuko abagororwa bazajya bahabwa amazi ashyushye yo gukaraba bidahenze gereza.
Ibigega bibitse Meterokube 400 nibyo byubatswe ku bufatanye bw’urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda (RCS) na CICR, igikorwa cyatwaye miliyoni 119 ariko akaba ashobora kugaruzwa binyuze mu kugabanya amasiteri y’inkwi yakoreshwaga mu gutekera abagororwa.

Kamugisha Michael, umuvugizi wa RCS avuga ko biyogazi ifasha mu kongera isuku mu magereza kuko umwanda w’abagororwa ariwo ukoreshwa mu gutanga ingufu za biyogazi ikoreshwa mu guteka ibiribwa, ndetse ikabafasha no kubonera abagororwa amazi ashyushye haba mu gukaraba no gusukura aho baba.
Umugororwa ushinzwe igikoni muri gereza ya Rubavu, Nzakira Innocent avuga ko gukoresha biyogazi byorohereje akazi n’isuku kuko batagihura n’imyotsi, ndetse ngo biyogazi ihoraho igatuma buri mugororwa ucyeneye amazi yo gukaraba ashyushye ayabona, mu gihe hari abatinyaga gukaraba amazi akonje bitewe n’imiterere y’aho gereza iri hakonje.

Kuba hari amashyiga ya biyogazi abiri gusa bituma bagikoresha inkwi, gusa ubuyobozi bwa gereza ya Rubavu buvuga ko hateganywa kugurwa andi abiri kugira ngo biyogazi ikorwa ikoreshwe bigabanye amafaranga agenda ku nkwi zicanwa.
Gereza ya Rubavu ibarizwamo abagororwa 3843. Kubatekera ibiribwa bisaba nibura amasiteri y’inkwi 14 ateka inkono 11 ku munsi, gukoresha biyogazi bikazagabanya inkwi zikoreshwa kugera ku masiteri 7 nubwo hateganywa ko nihagurwa amashyiga akenewe inkwi zizagabanuka kugera ku isiteri imwe.
Ubusanzwe isiteri y’inkwi igura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15, kuba biyogazi iva mu byagombye kubangamira isuku y’abagororwa akaba ari inyungu kuri gereza.

RCS ivuga ko ishyize imbere gahunda yo gukoresha biyogazi aho gereza 12 zose zikoresha biyogazi, hakaba hari hasigaye iya Rubavu.
Ubuyobozi bwa CICR bwatanze ibigega bya biyogazi buvuga ko icyo bushaka ari uguteza imbere isuku n’imibereho y’abagororwa kuko biyogazi yakozwe itagira ingaruka kandi yongera ifumbire izajya ikoreshwa mu kongera umusaruro mu buhinzi bwa gereza, bigabanye umunuko uva mu bwiherero kuko umwanda wo mu bwiherero uba wakoreshejwe mu kubyara biyogazi.
Nubwo bihenda mu gutangira, gukoresha biyogazi bitanga inyungu irambye bityo ibigo bifite abantu benshi bikaba byagombye kuyikoresha.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|