Cana rimwe, igisubizo ku ibura ry’amakara no kubungabunga ibidukikije

Mu imurikagurisha ry’ibikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi ryabereye ku Murindi mu Mujyi wa Kigali mu kwezi gushize kwa Kamena 2019, hagaragayemo imbabura ya ‘cana rimwe’, ishobora gukoreshwa mu kubungabunga ibidukikije, kugabanya amakara akoreshwa, ndetse no kugabanya imyuka yangiza ikirere.

Imbabura za cana rimwe zigabanya ibicanwa kandi zikarengera ibidukikije
Imbabura za cana rimwe zigabanya ibicanwa kandi zikarengera ibidukikije

Iyi mbabura yitwa ‘cana rimwe’, kuko ikoresha amashanyarazi n’ikara rimwe cyangwa ibisigazwa by’amakara.

Imbabura ya ‘cana rimwe’ yagaragaye muri iryo murikagurisha, ikozwe mu buryo bubiri (2).

Hari ikozwe mu cyuma cya metalike, ikagira akamoteri ku ruhande kajyaho cagi (charger) ya telefone, wayicomeka igateka ikoresheje ikara rimwe.

Hari n’indi ikoze mu ibumba, bikaba bitandukanye mu biciro, aho iy’icyuma igura ibihumbi cumi na bitanu (15000 frw), naho iy’ibumba ikagura ibihumbi umunani (8000frw).

Mutuyimana Deogratias ni umuyobozi wa ‘cana rimwe style stove ltd’, akaba ari na we wayishinze, aho yatangiye yikorera wenyine, ubu akaba afite abakozi umunani bamufasha.

Avuga ko nyuma yo kubona ikibazo cy’inkwi n’ingorane zo kubura amakara, yahise atekereza uburyo yabyaza umusaruro ubumenyi yakuye mu ishuri nk’urubyiruko, agafasha Abanyarwanda na we yiteza imbere. Asobanura uko iyo mbabura ikora n’akamaro kayo.

Ati “Mu gihe wakoreshaga umufuka w’amakara mu cyumweru kimwe, iyo ufite iyi mbabura umufuka w’amakara uwumarana amezi abiri (2). Urumva uba wizigamiye amafaranga angana n’ibihumbi mirongo irindwi (70Frw). Kandi noneho igateka vuba igahisha vuba cyane, kandi nka inite imwe y’umuriro igura amafaranga 200, wayitekesha amezi abiri!”

Akomeza agira ati “Urabanza ugafatisha rya kara rimwe kandi aka gace ka moteri gakenera umuriro mukeya w’amashanyarazi, kuko ni nka cagi (charger) ya telefone. Aka kamoteri rero ni ko gasunika umwuka ariko bigasaba kuba gacometse ku mashanyarazi.”

Iyi mbabura ariko, si ngombwa ko ikoreshwa n’umuntu utuye mu nzu ifite amashanyarazi, kuko wayicomekaho na batiri ya telefone, amabuye abiri asanzwe ajya muri radiyo, cyangwa se agakoresho kabika umuriri kazwi nka ‘power bank’.

Imbabura ya cana rimwe iri gukoresha power bank n'ibisigazwa by'amakara
Imbabura ya cana rimwe iri gukoresha power bank n’ibisigazwa by’amakara

Tumutuyimana Deogratias, ukorera mu Gatenga mu karere ka Kicukiro, amaze umwaka umwe n’igice abikora, aho yatangiriye ku bihumbi bitanu (5000frw) akora imbabura imwe wenyine, ubu akaba akoresha abakozi barenga 7 ahemba ku kwezi.

Tumutuyimana ubu ashobora gukora imbabura zirenga 50 ku munsi. Amaze kwegukana ibihembo bigera kuri bitatu nk’urubyiruko rwabashije kwihangira umurimo.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 22 Gicurasi 2019, Eng. Collette Ruhamya, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), yavuze ko ibicanwa nk’ amakara ndetse n’inkwi, ari bimwe mu byangiza umwuka abantu bahumeka.

Ikigo REMA kandi kigira abaturarwanda inama yo gukoresha uburyo bwo guteka budahumanya ikirere, nko gutekesha gas, cyangwa se bene izo mbabura zidakenera amakara menshi cyangwa inkwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uwo musore nibyiza gushyiraho contact ze kuburyo ukeneye imbabura amushaka,kuko mugatenga ntiyagaragaje aho akorera

Rukundo Celestin yanditse ku itariki ya: 1-07-2019  →  Musubize

Mwiriwe none ko muba mudatanze adreess zuyu muntu ngo nabamushaka bazibone?

MYUGARIRO yanditse ku itariki ya: 1-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka