Byaba byiza ibishanga bidahinzwe uko byakabaye byose – Prof Bizuru

Mu gihe hahagurukiwe ko ibishanga byose byo mu Rwanda bihingwa mu rwego rwo kurwanya inzara, ubushakashatsi bwakozwe n’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bayobowe na Prof. Elias Bizuru, bwo busanga ibishanga bidakwiye guhingwa uko byakabaye.

Prof. Elias Bizuru agira ati “Muri rusange, ibishanga byo mu Rwanda bihingwamo umuceri. Nk’ahantu hahurira imigezi ibiri cyangwa itatu hakwiye kugirwa igishanga gikingiwe, ku buryo nta wuzigera ahahinga. Kuko niho hajya hayungurura amazi, kugira ngo abantu boye gukoresha amazi mabi.”

Akomeza asobanura iki gitekerezo agira ati “Mu ihingwa ry’umuceri hakoreshwa amafumbire n’indi miti yica udukoko. Ibyo byose bigiye mu mazi, ni uburozi ku nka iyanyoye, ni uburozi ku muntu uyanyoye, ni uburozi muri rusange.”

Ibishanga byinshi bisigaye bihinzemo umuceri.
Ibishanga byinshi bisigaye bihinzemo umuceri.

Ngo undi mumaro wo gusiga igice cy’igishanga kidahinze, ni ugutuma ifumbire ituruka imusozi idatwarwa n’amazi, ahubwo ikaguma mu bishanga byo mu Rwanda aho gukomeza gutwarwa n’amazi mu kiyaga cya Vigitoriya kuzagera mu Misiri.

Kimwe mu bigaragaza ukuri kw’iki gitekerezo, ni uko ngo mu bushakashatsi bwakozwe ku bimera bikunze kuboneka mu bishanga, urugero urukangaga n’ikinyamahwa, basanze byifitemo ubushobozi bwo gufata imyanda iri mu mazi, hagatemba amazi meza.

N’ahahingwa umuceri hajye hanyuzamo harazwe

Abanyeshuri bakoze ubu bushakashatsi bwamaze imyaka itatu bafatanyije na koperative y’abahinzi b’umuceri (KOAIRWA) yo mu gishanga cya Ndobogo (igice cya Rwasave) ho mu karere ka Huye, ngo basanze binakwiye ko mu ihinga ry’umuceri hajya hagira igihe cyo kunyuzamo hakarazwa imirima imwe n’imwe.

Ibi ngo byatuma umusaruro wiyongera kuko iyo ubutaka bwarajwe bubasha kwisubira kandi aho buhingiwe bugatanga umusaruro ufatika hanifashishijwe ifumbire nkeya ugereranyije n’ikoreshwa iyo hahingwa umusubizo.

Ikinyamahwa ngo kigira umumaro wo gufata ubutaka ntibugende mu mazi.
Ikinyamahwa ngo kigira umumaro wo gufata ubutaka ntibugende mu mazi.

Perezida w’iyi koperative, Alexandre Mukundabantu, ati “aho uhinze aharaye, nta mborera ushyiramo, ariko ahahinzwe igihe kirekire ushyiramo imborera hamwe n’ifumbire mvaruganda. Urumva ko n’igishoro ubwacyo kitaba kikingana.”
Yunzemo agira ati “mbere yo kuraza imirima, kuri hegitari imwe heraga toni 4,68 ariko ubu turi kweza toni 6,49.”

Icyakora, ubu bushakashatsi ntibwabashije kugaragaza igihe umuhinzi yaraza umurima kugira ngo nyuma yaho were neza, ndetse n’inyungu umuhinzi yakuramo, mu buryo bugaragara. Ngo nibabibonera ubundi bushobozi bazabukomeza. Ubu bushakashatsi bwo bwatewe inkunga n’umushinga GEF-SGP/UNDP.

Aharajwe hajye haterwa urukangaga n’ikinyamahwa

Germaine Hirwa, ari na we wakoze ubushakashatsi ku mumaro w’ibihingwa byo mu bishanga, avuga ko byaba byiza igihe imirima imwe y’umuceri yarajwe yahingwamo urukangaga n’ibinyamahwa.

Urukangaga ngo ruyungurura amazi yo mu gishanga.
Urukangaga ngo ruyungurura amazi yo mu gishanga.

Ngo iyi mirima yarajwe na yo yajya igira uruhare mu kuyungurura amazi, bityo ibigize amafumbire mvaruganda ndetse n’imiti yica udukoko iterwa ku muceri ntigire ingaruka ku buzima bw’abantu n’ubw’ibindi binyabuzima.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka