Burera: Ingabo, Polisi n’abakozi ba RIB bateye ibiti by’imbuto ibihumbi 10

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ukuboza 2025, inzego z’Umutekano zigizwe n’Ingabo z’u Rwanda (Diviziyo ya 2), Polisi y’u Rwanda (RNP) n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), zikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, zakoze igikorwa cyo gutera ibiti mu Mudugudu wa Bisiga, Umurenge wa Gashoro, Akarere ka Burera.

Bateye ibiti by’avoka bisaga 10,000, kikaba ari igikorwa cyitabiriwe kandi na Mugabowagahunde Maurice, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Madamu Mukamana Solina.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka