Burera: Ibiti bateye byitezweho kugabanya ubukana bw’amazi aturuka mu birunga

Abaturage bo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, bahamya ko ingamba zashyizwe mu bikorwa bigamije kugabanya ubukana bw’amazi ava mu birunga, zigenda zitanga umusaruro, icyizere kikaba ari cyose ko mu gihe zakomeza gushyirwamo imbaraga, igihe kizagera ayo mazi akunze kubasenyera akanatwara ubuzima bw’ababo, bizaba amateka.

Abayobozi, Intumwa za rubanda n'abaturage bifatanyije mu gutera ibiti ku nkengero z'umwuzi Muhabura-Mbandana
Abayobozi, Intumwa za rubanda n’abaturage bifatanyije mu gutera ibiti ku nkengero z’umwuzi Muhabura-Mbandana

Ku nkengero z’umwuzi Muhabura-Mbandana, wirohamo amazi y’imvura aturuka mu kirunga cya Muhabura, mu muganda wahuje abaturage bafatanyije n’ubuyobozi usoza ukwezi kwa Werurwe 2023, bahateye ibiti, bije byunganira ibyobo bigari byahacukuwe bifata ayo mazi, bikanayagabanyiriza umuvuduko.

Ngo mbere ibyo byobo bitarahacukurwa, amazi aturuka mu birunga yari yarababujije amahwemo, aho yatwaraga ubuzima bw’abantu akangiza imitungo yabo ndetse n’ibikorwa remezo.

Ntegeyiminsi Boniface, umwe mu bahatuye agira ati "Imvura yabaga yaguye mu birunga, amazi agatembera mu mirima yacu ikuzura agasandarira mu ngo agasenya inzu z’abaturage, amashuri, inyubako z’ikigo nderabuzima n’iz’Umurenge, zarahindutse nk’izubatswe mu kiyaga. Aho bubakiye ibi byobo biyatangira rero, dusa nk’abongeye kuzanzamuka, aho ubu mu gihe cy’imvura tutakirara rwantambi nk’uko byahoze mbere".

Ngo n’ubwo mu gihe cy’imvura nyinshi ayo mazi hari ubwo aba menshi akabangiriza ibikorwa, ngo ntibikimeze nk’uko byahoze mbere.

Ni umwuzi ureshya na Km 2.3 wirohamo amazi y'imvura aturuka mu birunga
Ni umwuzi ureshya na Km 2.3 wirohamo amazi y’imvura aturuka mu birunga

Kuba bahateye ibiti, byabongereye ikindi cyizere cy’uko ikibazo cy’ayo mazi kizagera igihe kikaba amateka.

Kayitesi Esperence ati "Tugiye kurinda ibishobora kwangiza ibi biti twateye, kugira ngo bizabashe gukura neza bifate ubutaka. Ubu tugiye kuba ijijo ribicunga hato tutazongera kwisanga ibiza byatumazeho".

Mu bice bikunze kwibasirwa n’ayo mazi byo mu mirenge ikora ku birunga y’Akarere ka Burera, hamaze gutunganywa imyuzi 11, kandi ngo inzego zibishinzwe zikomeje kugirana ibiganiro n’abafatanyabikorwa barimo na Banki y’Isi mu mishinga yindi iteganyijwe mu gihe kiri imbere, yitezweho kurangiza iki kibazo bitarenze mu mwaka wa 2026.

Nsabimana Evariste, Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe umutungo kamere w’amazi mu Rwanda, yagize ati "Iyo ubutaka budakomeye, ubukana bw’amazi bwangiza byinshi harimo n’ibidukikije nk’imigezi n’ibindi, bigasaba ishoramari ry’amafaranga menshi yo kubisana. Duteganya gushyiraho ingamba zihamye dufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye, mu gushaka igisubizo kirambye cy’aya mazi kandi twizera ko igihe twiyemeje kizagera twamaze kubigeraho".

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko intambwe iganisha ku gushakisha igisubizo kirambye cyo gukumira amazi aturuka mu birunga, igeze ku rwego rushimishije.

Kubungabunga uyu muyoboro amazi anyuramo ngo bizatuma atongera kwangiriza abaturage
Kubungabunga uyu muyoboro amazi anyuramo ngo bizatuma atongera kwangiriza abaturage

Umwuzi Muhabura-Mbandana wateweho ibiti, ureshya na Km2.3, ni igikorwa cyahuriranye n’umunsi mpuzamahanga w’amazi, mu nsanganyamatsiko igira iti “Tubungabunge amazi agere kuri bose”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka