Burera: Hagiye kwifashishwa ibihano kugira ngo ikoreshwa ry’amashashi ricike

Abacuruzi bo mu karere ka Burera bacuruza amashashi cyangwa bayakoresha bapfunyikamo ibicuruzwa barasabwa kubireka mu maguru mashya kuko abazafatwa bazahanwa by’intangarugero.

Izi ngamba zifashwe mu gihe muri aka karere cyane cyane ahegereye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda bagikoresha amashashi kandi barihanangirijwe kuva cyera kuyareka. Muri ako gace abacuruzi baracyapfunyika umuceri, umunyu, isukari, ifu, n’ibindi mu mashashi.

Ku biro by’imirenge itandukanye mu karere ka Burera hamanitse amatangazo aburira abaturage ndetse n’abacuruzi guca ukubiri n’amashashi kuko uzayafatanwa azahanwa hakurikijwe itegeko No 57/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rihana abakora, abakoresha, abatumiza n’abacuruza amasashe akozwe muri pulasitiki.

Ingingo ya karindwi y’iryo tegeko ivuga ko inganda zikora amasashe akoze muri pulasitiki, ibigo by’ubucuruzi cyangwa umuntu wese bafatanywe amasashe akozwe muri pulasitiki abujijwe biri muri bubiko bwabo, bayakora cyangwa bayakoresha, bahanishwa igifungo cy’amezi atandatu kugeza ku mezi 12 n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 100 kugeza ku mafaranga ibihumbi 500 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Baracyapfunyika umunyu, umuceri n'ibindi mu mashashi rwihishwa.
Baracyapfunyika umunyu, umuceri n’ibindi mu mashashi rwihishwa.

Umuntu wese utabyemerewe ugurisha amasashe akozwe muri pulasitiki ahanishwa ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 10 kugeza ku mafaranga ibihumbi 300 nk’uko iyo ngingo ikomeza ibivuga.

Umuntu wese utabyemerewe ukoresha amasashe akozwe muri pulasitiki ahanishwa ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi bitanu kugeza ku bihumbi 100 kandi akamburwa ayo masashe.

Abavugwa bose muri iyi ngingo bamburwa ayo masashe akajyanwa mu bubiko bwabugenewe bushyirwaho n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA). Iyo habaye isubiracyaha, igihano cyikuba kabiri.

Bakoresha amashashi rwihishwa

Abacuruzi bo muri Burera bagikoresha amashashi bavuga ko nubwo bayakoresha bazi ko atemewe mu Rwanda. Ayo bakoresha aturuka muri Uganda kandi nayo aza rwihishwa. Bayagura n’abantu bayinjiza mu Rwanda bitemewe n’amategeko nk’uko babitangaza.

Abayobozi bo muri ako gace ngo nibashyiramo ingufu mu kurwanya amashashi azagabanuka kuko n’ubundi abayakoresha babikorwa rwihishwa; nk’uko abo bacuruzi babihamya.

Abacuruzi barasabwa gukoresha ambaraje zikoze mu bintu bibora.
Abacuruzi barasabwa gukoresha ambaraje zikoze mu bintu bibora.

Leta y’u Rwanda yaciye ikoreshwa ry’amashashi mu Rwanda kubera ko yangiza ibidukikije. Iyo agiye mu butaka arabwangiza kuko atabora.

Mu rwego rwo kuyaca burundu bashyizweho “emballage” zikoze mu bipapuro zo kuyasimbura. Izo “Emballage” zo ntacyo zangiza ku bidukikije kuko zo zibora. Abacuruzi ndetse n’abaguzi bakaba arizo bategetwe gukoresha.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka