Bugeshi: Bihanangirijwe kongera gutega imitego muri Pariki y’Ibirunga

Ubuyobozi bwa Pariki y’Ibirunga bwihanangirije abaturage bo mu Kagari ka Butaka mu Murenge wa Bugeshi kubera ibikorwa byo kwangiza pariki bamwe muri bo bakoramo.

Umukozi wa Pariki y’Ibirunga, Hakizimana Jean Damascene, avuga ko mu kwezi kumwe n’igice muri pariki habonetsemo imitego 300 ariko 270 yagaragaye ko yatezwe n’abaturage bo mu murenge wa Bugeshi mu gihe mu mirenge 11 habonetse imitego mike kuko abaturage baho bazi akamaro ko kubungabunga pariki.

Bamwe mu baturage bavuga ko bazi abangiza pariki ariko ngo bagiraga ubwoba bwo kubavuga.
Bamwe mu baturage bavuga ko bazi abangiza pariki ariko ngo bagiraga ubwoba bwo kubavuga.

Hakizimana avuga ko Ubuyobozi bwa Pariki y’Ibirunga buhangayikishijwe n’imitego itegwa mu gice cya Bugeshi kuko ubu hamaze kwimukira imiryango itanu y’ingagi zigomba gusurwa na mukerarugendo.

Agira ati “Imiryango itanu yamaze kugera hano kandi izajya isurwa, dufite ubwoba ko ibikorwa byo gutega imitego bikomeje iyi miryango yashirira mu mitego bigatera igihombo ku bukerarugendo n’igihugu muri rusange.”

Akagari ka Butaka gasanzwe kegeranye n’umupaka wa Kongo, abajya kwangiza pariki bakaba batinjirira mu Rwanda, ahubwo banyura muri Pariki ya Kongo bakinjira mu Rwanda.

Bemeza ko Pariki ibafitiye akamaro nubwo bamwe babyirengagiza bakajya kuyangiza.
Bemeza ko Pariki ibafitiye akamaro nubwo bamwe babyirengagiza bakajya kuyangiza.

Bamwe mu baturage bavuga ko bazi abagira uruhare mu kwangiza pariki ngo bakaba bagiye gutangira kubafata kugira ngo babungabunge izo ngagi zashyizwemo.

Abaturage baturiye pariki bavuga ko hari byinshi ibagezaho birimo; ikirere cyiza gihorana imvura, kuba inyamaswa zirimo zinjiza amadovizi, hamwe no kuba ishyamba ribafasha kurwanya isuri n’ubutaka bwera.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umuyobozi waho ndamuzi neza arabashyira k Umurongo abagire inama iyo miryango itanu y ingagi ibateze imbere abaturage baho ndabazi barumva Kandi bafite Gahunda yo kwiteza imbere .murakoze

steve gi yanditse ku itariki ya: 7-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka