Bugesera: Bahagurukiye guhangana n’abangiza ibidukikije

Ubuyobozi bufatanyije n’abatuye mu Karere ka Bugesera, bahagurukiye guhangana n’abangiza ibidukikije mu rwego rwo kurengera amashyamba ndetse n’ibindi bidukikije muri rusange.

Hirya no hino muri ako karere hagaragaye abantu batema ibiti ndetse no gutwika amakara, hakaba n’abangiza ibishanga, ari na ho ubuyobozi bw’akarere bwahereye bushyiraho Imboni z’ibidukikije muri buri mudugudu.

Imboni z’ibidukikije n’abantu bahabwa ubumenyi bagashyigikirwa kugira ngo bamenye igikwiye mu bijyanye no kurengera ibidukikije, noneho bakajya batanga amakuru banabuza uwashaka kwangiza ibidukikije.

Ikigamijwe ni ukugira ngo ubwo bukangurambaga bugere kuri benshi kuko hari uba wumva ko yateye igiti akaba afite uburenganzira bwo kugitema, kandi nyamara agomba kubisabira uburenganzira no kumenya ko cyasimbujwe.

Bamwe mu batuye mu Karere ka Bugesera bavuga ko hari ahantu bagitema ibiti bagamije gutwika amakara, ariko kandi ngo uwo babonye baramucyaha.

Josiane Mukagatare avuga ko mu mirenge y’icyaro hakigaragara abantu batema ibiti, ariko kandi ngo iyo abaturage bababonye barababuza ndetse bakabimenyesha n’ubuyobozi.

Ati “Mu mirenge ya Musenyi hirya iyo na za Mwogo baracyatema amashyamba bagatwika bakagemura amakara mu Mujyi, kuko mu cyaro ntabwo bakunze gucana amakara bacana inkwi. Gusa si byiza kuko amashyamba akurura imvura, amahumbezi, iyo akayaga gahari usanga ibintu ari byiza, uruhare rwacu nk’abaturage ni ugufatanya gukumira abatema ayo mashyamba”.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko hagiye hagaragara abantu bangiza ibidukikije harimo abacukuraga ibirombe ku buryo byashoboraga guteza impanuka.

Ati “Hagiye hagaragara ikibazo cy’abantu bangiza ibidukikije, si amashyamba gusa hari n’abacukura ibyo bita ibirombe bitemewe, ugasanga rimwe na rimwe ibisimu bishobora kurekamo amazi bikaba byateza impanuka. Harimo kandi n’abatema amashyamba bakurikiranyemo gutwika amakara n’ibindi, hakaba nabangiza ibishyanga cyangwa bya byanya birinzwe, bose tubabarira mu bantu bangiza ibidukikije”.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel Gasana, avuga ko muri Bugesera hari umwihariko w’uko abantu begereye ishyamba rya Leta rya Gako, usanga bashaka kujyamo ari na yo mpamvu yo kuharinda.

Ati “Iriya mirenge yegereye ririya shyamba rya Gako, usanga bashaka kujyamo gutwika amakara, gutemamo ibiti, kujya kuragiramo. Ibyo byose byatumye dushyiraho gahunda y’imboni z’ibidukikije”.

Kugeza ubu amashyamba ateye ku buso bungana na 30% by’u Rwanda, mu gihe biteganyijwe ko mu mwaka wa 2030 ubuso bungana na hegitari miliyoni ebyiri buzaba buteyeho amashyamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka